RFL
Kigali

Eddie Mico yashyize hanze indirimbo nshya 'Rema' yakoranye na Aline Gahongayire - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/08/2020 10:10
0


Nyuma y'iminsi micye Eddie Mico ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Byose bicecetse', kuri ubu azanye indi ndirimbo nshya yise 'Rema' yakoranye na Aline Gahongayire. Ni indirimbo isingiza Imana ko itajya inanirwa kuko n'amateka abyemeza bityo bakayisaba guhumura amaso y'abana bayo kugira ngo babone ingabo zibagose.



"Humura amaso abana bawe babone ingabo zibakikije, ngo amahoro atembe nk’imigezi mu bana bawe. Twereke umutima wawe, urukundo rurenze ubwenge bwacu, ngo amahoro atembe nk’imigezi mu bana bawe. Rema imitima y’ishimwe, ibutsa imitima itentebutse, ko kuba witwa Imana, nta na rimwe wigeze uneshwa. Twereke umutima wawe, rwa rukundo rurenze ubwenge bwacu, ngo amahoro atembe nk’imigezi mu bana bawe". Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya 'Rema' Eddie Mico yakoranye na Aline Gahongayire.


Eddie Mico yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Rema'

Mu kiganiro na INYARWANDA, Eddie Mico yadutangarije ko impamvu iyi ndirimbo ye nshya 'Rema' yayikoranye na Aline Gahongayire ari uko basanzwe ari inshuti ndetse bakaba basanzwe banahurira mu mishinga itandukanye mu muziki no hanze yawo. Ati "Aline dusanzwe turi inshuti tunafatanya in different projects (mu mishinga itandukanye) bitari music gusa. Mu ntangiriro z'uyu mwaka ni bwo twapanze gukora indirimbo biratinda aribo ubu byabaye".

Ku bijyanye n'ubutumwa we na Gahongayire batambukije muri iyi ndirimbo, Eddie Mico yavuze ko bayikoze bagambiriye kwibutsa abantu ugukomera kw'Imana. Ati "Iyi ndirimbo ahanini igambiriye gukomeza abayumva bibutswa ugukomera kw'Imana twizera. Benshi bahangayikishijwe na byinshi muri kino gihe ariko turabibutsa ko iyo Mana twiringiye mu mateka yayo itigeze inanirwa cyangwa ngo ineshwe".


Gahongayire ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi

REBA HANO INDIRIMBO 'REMA' YA EDDIE MICO FT ALINE GAHONGAYIRE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND