Kigali

Kompanyi ifite studio ya Touch Records iri mu zitemerewe guhatanira amasoko ya Leta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/08/2020 9:46
0

Kompanyi ifite studio ya Touch Records yasohoye indirimbo z'abahanzi zakunzwe mu buryo butandukanye iri mu zitemerewe guhatanira amasoko ya Leta mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere.



Mu ibaruwa yashyizwe umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA), Uwingeneye Joyeuse iragira iti “Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta kiramenyesha abantu bose ko binyuze mu nama y’ubuyobozi bwacyo cyanzuye guhagarika ibi bigo mu kongera guhatanira amasoko ya Leta.” 

Iyi baruwa igaragaza ko kompanyi 11 zitemerewe guhatanira amasoko ya Leta mu gihe cy’imyaka irindwi, guhera igihe iyi baruwa yasohokeye. Muri ibi bigo harimo icyahagaritswe burundu cyitwa Ducos Co Ltd kubera gutanga amakuru y'ibinyoma. Ikigo cyitwa IM International Consulting Group Ltd cyahagaritswe mu gihe cy’imyaka itanu “kubera gutanga umusaruro mubi’.

Touch Entertainment Ltd ifite studio ya Touch Records yahanishijwe kutongera guhatanira amasoko ya Leta mu gihe cy’imyaka irindwi “kubera gutanga amakuru atari yo". Studio ya Touch Records yanyuzemo aba-Producer bakomeye barimo Trackslayer uherutse kuyivamo wari umazemo imyaka umunani.

INYARWANDA yahawe amakuru yizewe avuga ko Touch Entertainment Ltd yahawe isoko rya Leta ryo gutunganya studio y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa (RCCS) mu mpera z’umwaka ushize ntibarikora nk’uko bari babyiyemeje. Iyi studio yari iy’ibiganiro by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCCS).

Iri tangazo rivuga ko abatanga amasoko ya Leta bagomba gukurikiza ibivugwa muri iyi baruwa, kandi ko ibindi bisobanuro no ku bijyanye n’amatariki ibi byemezo bizarangirira, bakwifashisha urubuga rwa RPPA.


Kompanyi ifite studio ya Touch Records [Iri ku mwanya wa cyenda] iri mu zitemerewe guhatanira amasoko ya Leta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND