RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku mukobwa wahumye ibyumweru bitatu nyuma yo kwishyira ‘tatuwaje’ mu maso

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:19/08/2020 17:12
0


Amber Luke w’imyaka 24, umukobwa wo mu gihugu cya Australia wishyizeho tatuwaje hafi umubiri wose avuga ko yamaze ibyumweru bitatu yarahumye kubera tatooage y’ubururu yishyize mu maso, avuga icyabimuteye akanisegura kubo bibangamira.



Igikorwa cyo kwishyirishaho iyi tatooage yo mu maso cyamaze iminota 40. Muri rusange kwishyirishaho tatooage umubiri wose byamutwaye amayero ibihumbi 20,000 ni ukuvuga arenga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mukobwa afite tatooge 200 ku mubiri we, harimo iyo mu maso yakoreshejwe umuti w’ubururu, iyo afite ku rurimi n’izo ku matwi.

Yiyita ‘Blue eyed white dragon’ bisobanuye daragoni y’umuzungu ifite amaso y’ubururu. Yatangiye kwihindura afite imyaka 16 ariko kwihindura mu maso ni byo byari bigiye kutamuhira. Ati “Birashoboka ko umunyabugeni wanshyizemo umuti w’ubururu mu maso yabikoze hutihuti. Iyo aza kubikora yitonze ntabwo mba narahumye ibyumweru bitatu”. Amber Luke, intego ye ni uko umubiri wose ugomba kuzuraho tatooage.

Nyina wa Amber, yitwa Vikki, avuga ko yaturitse akarira ubwo yabonaga umukobwa we yashyize umuti w’ubururu mu maso, ati “Byarandenze mbura icyo nkora ndaturika ndarira, mubaza impamvu yabikoze kandi aziko bishobora kumwangiza”.

Uyu mubyeyi akomeza agira ati “Nk’uko mwese mubizi, hari igihe umwana akora ibyo ashaka byose atitaye kubyo umubwira”. Vikki avuga ko uyu mukobwa we kuva avutse atigeze anyurwa n’ubwiza yavukanye.

Uyu mukobwa Amber avuga ko hari abamushima n’abamunenga, gusa ngo anezezwa n’abakunzi ba tatooage bamushima akavuga ko abamunenga ari imyumvire yabo. Kutakira ubwiza yavukanye byamuteye indwara y’agahinda gakabije, nyuma y’uko abaganga bamubwiye ko afite iyi ndwara nibwo byafashe icyemezo cyo kwishyiraho tatooage.

Amber Luke, avuga ko abamunenga ari uburenganzira bwabo, gusa akabibutsa ko kuba yarishyizeho tatooage hafi umubiri wose ntawe bikwiye kubangamira kuko yabikoze ku mpamvu ze bwite kandi atabikoreye ku mubiri wabo ahubwo yabikoreye ku mubiri we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND