Kigali

Umweyo uravuza ubuhuha muri FC Barcelona, Suarez na Pique ku rutonde rw’abasohoka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/08/2020 18:18
0

Nyuma yo kugira umwaka mubi w’imikino warangiye nta gikombe na kimwe yegukanye, ikanandagazwa bikomeye mu irushanwa rya UEFA Champions League, FC Barcelone igiye kunyuza umweyo mu bakinnyi bayo yibanda kubamaze kugira imyaka iri hejuru ya 30.



Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kanama 2020, nibwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwashyize hanze urutonde rw'abakinnyi yiteguye kugurisha, gusa kimwe mu bintu byatunguye abakurikirana umupira w'amaguru, nuko harimo n'abakinnyi yari imaze igihe kinini igenderaho barimo Suarez na Pique.

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Espagne cyitwa Marca cyashyize hanze urutonde rurerure rw’abakinnyi ikipe ya FC barcelone igiye kurekura kubera umusaruro mucye bari gutanga.

FC Barcelona itangaza ko yiteguye kugurisha bamwe mu bakinnyi bayo barimo rutahizamu ukomoka muri Uruguay witwa Luis Suarez, nubwo muri uyu mwaka atorohewe n’imvune, yari amaze imyaka irenga itandatu ari inkingi ya mwamba muri iyi kipe.

Mu bandi bakinnyi bagiye gusohoka muri iyi kipe, barimo Gerard Pique, Jordi Alba, Samuel Umtiti, Ivan Rakitic, Arturo Vidal na Sergio Busquets ukina hagati mu kibuga.

Nyuma y’umukino Barcelona yari imaze gutsindwamo na Bayern Munich ibitego 8-2, Myugariro Gerard Pique yagaragaje ko iyi kipe ikeneye impinduka bitaba ibyo igahinduka insina ngufi.

Yagize ati “Twakinnye umukino mubi cyane, wadusigiye igikomere. Twagonze urutare. Twasebejwe cyane,ntabwo wahatana uri ku rwego rwo hasi nk’urwo twariho.Ibi biragoye kubyakira.

"Ntabwo ari ubwa mbere, ubwa kabiri, cyangwa ubwa gatatu. Ntabwo turi mu nzira nziza."

Abatoza n’abakinyi baragenda hakaza abandi, ariko mvugishije ukuri haciye igihe kirekire tudafite ingufu zishobora guhangana n’andi makipe akomeye ku mugabane w’Ubulayi.

Nibaza ko twese hamwe tugomba kwicara tukaganira hagati yacu icyakorwa ku neza y’ikipe. Ibyatubayeho ntibishobora kwihanganirwa.

"Biragoye cyane kubyemera ariko nibaza ko bizadufasha kwiyumvisha icyakorwa, ku neza yacu twese.

Ikipe yacu ikeneye impinduka. Sindi kuvuga umutoza cyangwa abakinnyi gusa, ariko ikipe yose muri rusange ikwiriye guhinduka.

Dukeneye amaraso mashya kugira ngo ibintu bihinduke, kandi bibaye ngombwa, naba uwa mbere kuva mu ikipe".

Biravugwa ko Ronald Koeman usanzwe atoza ikipe y'igihugu y’u Buholandi, ariwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Quique Setien wamaze kwirukanwa muri iyi kipe, gusa akaba ahanganiye uyu mwanya n’umunya-Argentina Mauricio Pochettino.

 

Luis suarez na Arturo Vidal mu bakinnyi ba FC Barcelona  bashobora kwirukanwa

Pique nawe ari mu bagomba gusohoka muri Barcelona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND