RFL
Kigali

Rubavu: Habimana ufite ubumuga yaguriwe igare ry’ibihumbi 400 n’umugore we, arikoresha avomera amazi abaturage bakamwishyura-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/08/2020 9:01
0


Innocent Habimana ni umugabo utuye mu karere ka Rubavu, akaba afite ubumuga, gusa ntabwo bimubuza kugira icyo akora. Atangaza ko igare akoresha akazi ke ka buri munsi yariguriwe n’umugore we angana n’ibihumbi 400. Menya byinshi kuri uyu mugabo waganiriye na InyaRwanda Tv.



Si kenshi dukunze kubona abantu bafite ubumuga runaka bihangira imirimo ishobora kuba yabafasha kubaho mu buzima buringaniye cyangwa ubutuma badasaba, gusa ku ruhande rwa Innocent Habimana utuye mu karere ka Rubavu abifashijwemo n’umugore we baguze igare ry’ibihumbi 400 by’Amafaranga y’u Rwanda akaba arikoresha mu kuvomera amazi abaturage bakamwishyura amafaranga amufasha kubaho we n'umuryango we.

Mu kiganiro kirambuye Innocent Habimana yagiranye na InyaRwanda Tv yadusangije ubuzima abayemo ndetse n’urukundo akunda umugore we.

Reba ikiganiro Innocent Habimana yagiranye na InyaRwanda TV







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND