RFL
Kigali

Afrika y’Epfo iri ku isonga muri Afrika mu kugira abantu benshi banduye Covid-19 igiye gufungura amashuri, utubari n'insengero

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/08/2020 17:17
0


Afurika y'Epfo, yari ifite urugamba rukomeye rwo guhangana n’ubwiyongere bwa coronavirus yoroheje ingamba zo gufunga.



Kuri uyu wa kabiri Afrika y’Epfo yemereye abantu kujya mu tubari, resitora, insegero, gukora imyitozo, kugurisha inzoga n’itabi ariko abantu ntibarenge 50, amashuri azongera gufungura buhoro buhoro guhera 24 Kanama.

Perezida w’iki gihugu avuga ko Kwimukira ku rwego rwa 2 bisobanura ko bashobora gukuraho hafi inzitizi zose zibangamira ubukungu bw’igihugu", akomeza avuga ko ibikorwa bizakomeza kandi hakoreshejwe ingamba zikomeye z’ubuzima ndetse no gukaza umutekano.

Muri Werurwe, Afurika y'Epfo yashyize mu bikorwa rimwe mu mabwiriza akomeye yo gufunga. Imipaka yarafunzwe, amashuri arafungwa, abantu basabwa kuguma mu rugo. Gusa abakozi b'ingenzi bari bemerewe.

Kugirango iki gihugu kive mu gihombo cy’ubukungu, yatangiye koroshya buhoro buhoro ingamba zo gufunga guhera ku ya 1 Kamena, harimo no gufungura ahasengerwa.

Perezida yagize ati: "utubari turemewe kuva saa kumi za mugitondo kugeza saa yine z’umugoroba gusa Yavuze ko igihugu kitazemera ko abantu barenga 50 baterana usibye gushyingura ndetse n’ibirori by’idini, abafana na bo ntibemewe mu mupira.

Kaminuza ya Johns Hopkins ivuga ko Afurika y'Epfo ifite abantu 583.653 banduye ikaba ari yo iri hejuru kuko ni cyo gihugu cya gatanu gifite abanduye benshi ku isi, kikaba igihugu cya mbere muri Afrika gifite umubare w'abantu benshi banduye iki cyorezo.

Src: Aljazeera

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND