Afurika y'Epfo, yari ifite urugamba rukomeye rwo guhangana n’ubwiyongere bwa coronavirus yoroheje ingamba zo gufunga.
Kuri uyu wa kabiri Afrika y’Epfo yemereye abantu kujya mu
tubari, resitora, insegero, gukora imyitozo, kugurisha inzoga n’itabi ariko abantu
ntibarenge 50, amashuri azongera gufungura buhoro buhoro guhera 24 Kanama.
Perezida w’iki gihugu avuga ko Kwimukira ku rwego rwa 2
bisobanura ko bashobora gukuraho hafi inzitizi zose zibangamira ubukungu
bw’igihugu", akomeza avuga ko ibikorwa bizakomeza kandi hakoreshejwe
ingamba zikomeye z’ubuzima ndetse no gukaza umutekano.
Muri Werurwe, Afurika y'Epfo yashyize mu bikorwa rimwe mu
mabwiriza akomeye yo gufunga. Imipaka yarafunzwe, amashuri arafungwa, abantu
basabwa kuguma mu rugo. Gusa abakozi b'ingenzi bari bemerewe.
Kugirango iki gihugu kive mu gihombo cy’ubukungu, yatangiye
koroshya buhoro buhoro ingamba zo gufunga guhera ku ya 1 Kamena, harimo no
gufungura ahasengerwa.
Perezida yagize ati: "utubari turemewe kuva saa kumi za
mugitondo kugeza saa yine z’umugoroba gusa Yavuze ko igihugu kitazemera ko
abantu barenga 50 baterana usibye gushyingura ndetse n’ibirori by’idini,
abafana na bo ntibemewe mu mupira.
Kaminuza ya Johns Hopkins ivuga ko Afurika y'Epfo ifite abantu
583.653 banduye ikaba ari yo iri hejuru kuko ni cyo gihugu cya gatanu gifite
abanduye benshi ku isi, kikaba igihugu cya mbere muri Afrika gifite umubare w'abantu benshi banduye iki cyorezo.
Src: Aljazeera
TANGA IGITECYEREZO