RFL
Kigali

Inzozi zanjye zirasubijwe! Miss Nishimwe Naomie yagizwe Ambasaderi wa itel Mobile-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/08/2020 14:15
0


Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yasinye amasezerano y’imikoranire y’umwaka umwe na sosiyete icuruza telefoni ya itel Mobile. Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Kanama 2020, ku gasongero k’inzu yo kwa Makuza mu Mujyi rwagati.



Miss Naomie yabwiye itangazamakuru, ko ari ibyishimo bidasanzwe kuri we kuba abashije gukorana n’ikigo gicuruza telefoni, kuko ngo zari inzozi ze kuva cyera. 

Ati “Ndishimye kuba ndi aha ngaha. Kuva cyera numvaga nshaka gukorana na kompanyi zikora telefoni. Kuri njye rero ni ibyishimo bikomeye, mwarakoze cyane itel cyane ko ifite izina rinini.”

Akomeza ati “Ndishimye cyane. Kandi ndizera neza ko tuzakomeza gukorana neza umwaka wose. Kandi bikaba bimpaye n’imbaraga nyinshi zo gukomeza gukora umushinga wanjye.”

Uyu mukobwa yashimye ubuyobozi bwa itel Mobile bwamwakiriye mu muryango mugari, ashima nyina [Niwe mujyanama we], abavandimwe be ndetse na Martin uri mu ikipe ishinzwe kureberera inyungu ze.

Ushinzwe iyamamazabikorwa muri itel Mobile Rwanda, Gilbert Bizimana, yavuze ko bahisemo Miss Nishimwe Naomie kugira ngo abafashe kwamamaza telefoni n’ibindi bikoresho biyishamikiyeho.

Yavuze ko uyu mukobwa asanzwe afite ibikorwa byinshi akora byabasunikiye kumwifashisha mu kumenyekanisha mu buryo burushijeho telefoni z’abo n’ibindi.

Ati “Gukorana na Miss Rwanda twabonye ari bwo buryo bwiza bwo kugeza ku banyarwanda ibyo dukora kugira ngo babashe kubibona kandi neza biciye ku muntu twitoreye twese.”

Gatera Norbert uhagarariye itel Mobile mu gihugu hose, yavuze ko amasezerano bagiranye na Miss Nishimwe Naomie ashobora kuzongerwa bitewe n’ibyo bazaganira.

Yavuze ko mu gihe cy’imyaka icyenda Itel imaze mu Rwanda yagabye amashami mu Ntara zitandukanye, itanga serivisi nziza inashyiraho igiciro kibereye buri wese.

Gatera avuga ko bahisemo neza gukorana na Nishimwe Naomie “Kuko ni izina rishobora kudufasha mu bikorwa byacu byari buri munsi.”

Yavuze hejuru y’ibikorwa by’ubucuruzi, bazanifashisha Miss Nishimwe Namoie mu bikorwa rusange bigera ku mubare munini; nko gufasha abatishoboye n’ibindi.

itel Mobile ifite Televiziyo nziza zirimo Itel S321Tv itagusaba kugabanya volume igihe ureba umupira, filime n’ibindi kuko ushobora gushyiramo ekuteri (ecouteur).

itel Mobile kandi ifite ku isoko Telefoni zijyanye n’igihe, ‘Power Bank’, Wireless earphone, Bluetooth earphone, Bluetooth Speaker n’ibindi.

Iyi ‘Power Bank’ ya Itel Mobile ijyanye n’icyerekezo kandi ifite byose ukeneye. Ifite 10,000mAh ziyemerera kurahurira umuriro (charging) telephone yawe inshuro zigera kuri 3 zose.

Ifite n'imyanya 2 yose wacomekaho telephone zawe zose icyarimwe. Iyi sosiyete kandi imaze iminsi ishyize ku isoko telefoni zitandukanye zirimo P36, P36 Pro, A56pro, A56, A33, A16plus n’izindi.

Bati “Iyo ikoranabuhanga rigezweho rihuye n'imiterere inogeye ijisho biguha smartphone ikorohereza ubuzima kurushaho. P36pro ikoresha 4G kandi ifite n'ububiko buhagije bwa 32GB igura 105,300Rwf.”

Iyi telefoni irambisha umuriro iminsi itatu yose kandi ifite n'ububiko buhagije bwa 32GB hamwe n’ikirahure kinini cya 6.5HD itanga kwisanzura kandi ifite n'imiterere inogeye ijisho.

Miss Nishimwe Naomie yasinye amasezerano y'umwaka umwe na sosiyete ya itel Mobile

Nishimwe n'abayobozi muri itel Mobile bakase umutsima wakozwe na Petersbakers bamuha ikaze mu muryango mugari

Nishimwe n'abayobozi muri itel Mobile nyuma yo gusinya amasezerano amugira Ambasaderi wa itel Mobile

Abo mu muryango wa Nishimwe Naomie [Iruhande rwe ni Nyina Fanny Uwimbabazi] bafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi muri itel Mobile

Nishimwe Naomie yagizwe 'Ambasaderi' wa itel Mobile mu gihe cy'umwaka umwe


Miss Nishimwe Naomie na Junior Giti wubatse izina kubera gusobanura filime mu kinyarwanda


Miss Nishimwe yifotozanyije na Benjamin Gicumbi wa B&B Fm (Umwezi)


Miss Nishimwe Naomie na Uwihanganye Fuadi [Papa w'abatoto]

Mc Tino wari uyoboye uyu muhango ari kumwe na Miss Naomie

Miss Nishimwe Naomie hamwe na Dj Ira

Umutsima wa Petersbakers ni wo wakoreshejwe muri uyu muhango

Kanda hano urebe amafoto menshi:

MAFOTO: Aime Films






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND