RFL
Kigali

Annette Murava wari umaze igihe acecetse yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Urahebuje' - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/08/2020 13:54
0


Umuhanzikazi Annette Murava wamenyekanye mu ndirimbo 'Imboni' yamwinjije mu muziki akakiranwa yombi n'abawurambyemo ku bw'iyi ndirimbo ye ya mbere yumvikanamo ubuhanga bwe buhanitse, akaba n'umwe mu bahanzi batanga icyizere cy'ejo heza mu muziki wa Gospel, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Urahebuje' yasohokanye n'amashusho yayo.



Annette Murava asohoye iyi ndirimbo ye nshya nyuma y'iminsi itari micye yari amaze acecetse dore ko imyaka yari ibaye ibiri ameze nk'uwihaye akaruhuko. Kuri ubu yamaze kugarukana imbaraga nyinshi aho yashyize hanze indirimbo nshya 'Urahebuje' yasohanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na Fleury Legend/FFP Studio uhagaze neza muri iyi minsi by'akarusho akaba umuhanga cyane mu gukora indirimbo z'amashusho yafashwe mu buryo bugezweho bwa Live. Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Bruce & Boris umaze kuba icyamamare nyuma yo gukorera benshi mu bahanzi bakunzwe muri Gospel barimo Israel Mbonyi, n'abandi baramyi.

Annette Murava umwe mu bahanzi batanga icyizere cy'ejo heza mu muziki

"Urahebuje nta yindi Mana ihwanye nawe. Urahambaye nta wundi Mwami twabona. Ibyo wakoze Mwami wanjye birenze ubwenge bwanjye, kubishyira mu magambo biransiga. Inyoni zizinduka mu gitondo kare ziririmba icyubahiro cyawe, amafi yo mu nyanja nayo ahora abihamya ko ari wowe Muremyi w'ibihe byose, n'uburabyo bwo mu gasozi Mwami bwarimbishijwe n'imbaraga z'ubuhanga bwawe. Nzakwamamza mu batakuzi mbabwire ko uri Imana ihebuje, amahanga yose azapfukama, indimi zose zivuge ko uri Umwami". Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya ya Annette Murava.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Annette Murava yadutangarije iyi ndirimbo ye nshya 'Urahebuje' yayanditse mu mwaka wa 2016, icyo gihe akaba yari ari mu masengesho. Yavuze ko icyo gihe yumvise muri we hajemo amagambo y'uko akwiriye kwamamaza Yesu mu batamuzi. Yakomeje ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye, ati "Indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guha icyubahiro Uwiteka, kuvuga ko Imana iri hejuru ya byose, buri wese uyumva akumva ko uri hejuru ari Imana,...ikubiyemo gukomera kw'Imana". 

Ku bijyanye n'ibyo yari ahugiyemo ndetse n'ingamba azanye, Annette Murava yavuze ko yari amaze igihe koko acecetse, gusa yungamo ko agarukanye imbaraga nyinshi n'Umutima uramya Imana ndetse akaba yiteguye kuramya Imana mu buryo bwose izamushoboza. Yagize ati "Mu by'ukuri rero nari maze iminsi ncecetse ariko ntacecetse cyane, kandi n'ubundi nari ndi muri ibi byo gukomeza kuramya Imana. Ubu nagarutse kandi ngarutse n'ubundi mfite wa mutima wo kuramya Imana mu buryo bwose Imana izanshoboza".

Anette Murava yakoze mu nganzo ahamya ko yirunduriye mu kwamamaza Imana mu batayizi

REBA HANO 'URAHEBUJE' INDIRIMBO NSHYA YA ANNETTE MURAVA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND