RFL
Kigali

Menya byinshi iminwa yawe isobanuye ku myitwarire yawe

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:18/08/2020 15:23
0


Ubusanzwe burya amaso y’umuntu aba ameze nk’aho ari idirishya wareberamo roho ye, hakiyongeraho ko imwe mu miterere yo mu isura y’umuntu ivuze byinshi kurenza ibyo amaso abona.



Ibi rero bivuze ko imiterere y’iminwa y’umuntu nayo ishobora kwereka abandi amarangamutima ye, uko yiyumva ndetse n’uko atekereza bihuriweho muri rusange.

Hari nk’uburyo umuntu agira iminwa ye iyo ari gutekereza yarambiwe, hakaba uko ayigira iyo arakaye n’ibindi. Iminwa y’umuntu rero ivuga byinshi bijyanye n’uwo ari we kurenza uko amarangamutima agaragara ku mubiri yabikora.

Muri iyi nkuru turakugezaho imitere y’umuntu bitewe n’iminwa ye nk’uko muri bujye mureba ku ishusho y’iminwa tugaragaza mu mafoto mukagereranya bitewe n’iyo mushaka kumenya uko nyirayo ateye.

1. Iminwa yihagije (Full lips)


Iyi ni iminwa ikunze gufatwa nk’isanzwe ifitwe n’abantu benshi. Ubu bwoko bw’iminwa bugaragaza umuntu wita ku bandi, umuntu mwiza kandi ugira imigenzereze ituma abandi bamwisanzuraho. Ni umuntu abandi bahora biyambaza mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ni umuntu ushobora gusiga buri kimwe cyose yakoraga asigasira isura ye imbere y’abandi.

2. Iminwa inanutse (Thin Lips)


Iyi minwa itandukanye n’iyo tumaze kugarukaho nk’uko mubibona mu ifoto. Hari abantu baba bafite utunwa ubona ko tunanutse ntamubyimba dufite. Abantu bafite iyi minwa usanga bakunze kugaragara nk’abigunze bagakunda kwitwara nk’abatagize uwo bishingikirizaho. Ku ruhande rwiza aba bantu biraborohera kwisanga mu gace kose bagezemo cyangwa amabwiriza yose bisanze bagomba kubamo. Aba bantu bakunze kwegerwa cyane no kwisanzurwaho ariko bikagorana ko bifungurira abandi.

3. Ufite iminwa uwo hejuru ariwo ubyibushye


Igihe iminwa yawe ubona ko uwo hejuru ariwo ubyibushye uruta uwo hasi, bigaragaza umuntu ukunda akanishimira ibihe. Wigiramo impano n’imbaraga zituma wikururira abantu bakaba bizeye ko uzabafasha kwishima nk’uko babona nawe uba wishimye. Ukunze kuba uri kumwe n’abantu benshi kandi ukabona ibyishimo muri buri gace kose k’ubuzima. Rimwe na rimwe ukunda kujya ahantu hatuje utagamije kugira ikidasanzwe uhaterereza ahubwo ari ukwinezeza no kwiha amahoro y’umutima.

4. Umunwa ubyibushye wo hasi (Fuller Lower lip)


Iyo ubona umunwa wawe wo hasi ariwo ubyibushye kuruta uwo hejuru, bivuze ko uri umuntu ubona ubuvumbuzi nk’inzira yo kubaho. Wishimira guhura n’abantu ndetse n’inshuti nshya, gusura ahantu hashya, kurya ibiryo bishya utari usanzwe uzi no gutura ahantu hashya utigeze umenya kuva mbere. Ukunda kuba umuyobozi mwiza kandi ukabasha kugenzura amatsinda neza. Mu mibereho yawe, ubudahemuka bukubera urufunguzo rw’umubano mwiza n’abandi.

5. Umunwa wo hejuru urimo akanogo gakase nk’umuheto


Mu ifoto murabona umunwa wo hejuru uko uteye. Umuntu ufite iyi minwa igaragaza ko uri umuntu ugira amarangamutima yoroshye kuburyo akugaragaza nk’umunyampuhwe.

Ibikorwa byawe byiza bishobora kudahabwa agaciro cyane kuko abantu baba babifata nk’aho ariko usanzwe wimereye. Mu rukundo ushobora gushyamirana n’umukunzi wawe gusa ugashyira imbere kubikemura bwangu aho kwimakaza uburakari, bituma abigukundira kurushaho.

6. Umunwa wo hejuru urimo akanogo gafukuye


Niba ufite iminwa nk’iyi bigaragaza ko uri umuntu utekereza vuba, umuntu uzi guhanga udushya ndetse uzi gutanga amakuru vuba kandi neza. Umuco w’ubunyangamugayo niyo abandi bakuziho cyane. Ibi bituma bakwizera bakagusangiza buri kimwe kandi bakakwishingikirizaho aho bibaye ngombwa. Ikibazo cyose waba urimo, ushaka inzira zawe zo kugisohokamo.


Src:Hypercitigh






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND