RFL
Kigali

OMS iravuga ko abantu bari munsi y’imyaka 50 ari bo bari kwandura coronavirus cyane muri Asia

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/08/2020 16:57
0


Abari kwandura coronavirus cyane muri Asia na Pasifika bari hagati y’imyaka 20, 30 na 40, hari impungenge ko ari bo bari kwanduza abashaje kuko bo nta bimenyetso bya virus bagaragaza.



Kuri uyu wa kabiri, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS ryatangaje ko indwara ya Coronavirus mu bihugu bya Aziya na Pasifika ubu iri gutwarwa n'abantu bari munsi y’imyaka 50 bashobora kuba batazi ko banduye.

Uhagarariye OMS mu karere ka Pasifika y’iburengerazuba, Takeshi Kasai, yabwiye abanyamakuru ko abantu bari munsi y’imyaka 50 bafite ibimenyetso byoroheje cyangwa abandi ntabyo bafite kandi hariho impungenge y'uko bashobora kwanduza abasaza n’abandi baturage batishoboye.

Kasai yagize ati: "Icyorezo cyahindutse, Abantu bafite imyaka 20, 30 na 40 bari kugenda bandura kandi bikabije Tugomba kongera ingufu mu guhagarika virusi mu baturage batishoboye.

Ibihugu bimwe na bimwe byagenzuye uko bahagaze - nka Nouvelle-Zélande, Vietnam na Koreya y'Epfo – virus yabaye nshya bituma leta zongera gufunga imiryango mu mijyi no gukaza amategeko agenga imibereho Ariko Kasai yavuze ko koroshya ingamba bishimishije kuko byagabanije ingaruka z’ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Src: France 24 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND