RFL
Kigali

Congo yafunguye umupaka muto uzwi nka Petite barriere! Ese byaba bitanga icyizere ko u Rwanda narwo rugiye gufungura?

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:18/08/2020 23:34
0


Tariki 17 Kanama 2020, i saa munani n’iminota makumyabiri (14h20) z'amanywa ni bwo umupaka muto wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) uzwi nka Petite barriere wafunguwe.



Uyu mupaka wafunguwe ku munsi w’ejo nyuma y’amezi atanu (5) ufunzwe. Amakuru y'ifungurwa ryawo INYARWANDA yayahamirijwe n'umwe mu bakora kuri uyu mupaka utifuje ko dutangaza amazina ye. Gusa icyagendeweho kugira ngo uyu ufungurwe nticyatangajwe.

Umuntu yakwibaza niba hari icyizere bitanga cy’uko u Rwanda narwo rwaba ruri hafi gufungura umupaka warwo uruhuza n’iki gihugu cy’abaturanyi cya DRC. Ikindi umuntu yatekereza ni ukuvuga ngo ese ko uyu mupaka wari warafunzwe, nk’uko ibihugu byinshi ku isi byabigenje mu rwego rwo kwirinda ikwirakira ry’icyorezo cyugarije isi muri rusange ar icyo Covid-19, koko impamvu yatumye habaho ifungwa ryawo yashize?.

Impamvu yo kwibaza ibi ni uko uyu mupaka uwusangaho urujya n’uruza rw’abantu benshi batandukanye, hiyongeyeho ko ari nawo mupaka uhurirwaho n’imbaga nyamwinshi mu Rwanda kurusha indi mipaka.

Aha umuntu yakwibaza niba koko iki gihugu cya Congo cyarubahirije ingamba zo kurwanya Covid-19 uko bikwiye ku buryo nta bwandu bushya bucyigaragara. Gusa ukurikije imibare igenda itangazwa, igaragaza amakuru mashya ku bwandu bwa Covid-19 ku isi hose, usanga ubwandu bwa Coronavirus bucyigaragara umunsi ku wundi muri DRC.

Kuri ubu abamaze kugaragarwaho n’ubwandu baragera ku 9,676 naho abamaze guhitanwa n’iki cyorezo bagera kuri 240. Ukurikije iyi mibare biragaragara ko icyorezo ntaho cyagiye ahubwo abantu bagakwiye kongera imbaraga mu kucyirinda, byibuze imibare y'abarwaye ndetse n’abahitanwa nacyo ikaba yarushaho kugenda igabanuka. Bitabaye ibyo iki cyorezo cyakomeza gutwara ubuzima bwa benshi muri iki gihugu cya DRC. 

Nta cyizere gihari cy'uko u Rwanda rwafungura vuba umupaka uruhuza na Congo kuko rwo rukataje mu gukangurira abarutuye kurushaho kwirinda Coronavirus bakareka kwirara ku ngamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo. Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020 Minisitiri w'Ubutabera mu Rwanda akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yaciye amarenga ko hashobora gushyirwaho indi 'Guma mu rugo'.

Ibi yabivuze agendeye ku kuba hari abari kwirara ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo, bigatuma hakomeza kuboneka benshi bandura iki cyorezo n'abahitanwa nacyo bakaba bari kwiyongera. Yasabye abaturarwanda kwirinda. Yanditse kuri Twitter ati "Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa aho kumva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara. None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y'intoki, tuyikururiye. Twirinde, twirinde".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND