Kigali

Abakinnyi 10 b’umupira w’amaguru bihuta mu kibuga kurusha abandi ku Isi mu 2020

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:18/08/2020 8:51
0

Umupira w’amaguru uri muri bimwe mu bintu bikunzwe cyane muri iki gihe, bityo rero abakunzi bawo bahora bafite amatsiko kuri buri kimwe mu byerekeye abakinnyi bafana haba mu myitwarire mu kibuga, hanze y’ikibuga n’ibindi bitandukanye byerekeye ubuzima bwabo ndetse n’uduhigo baciye kurusha abandi.



Ni muri iyo mpamvu INYARWANDA.COM yabateguriye urutonde rw’abakinnyi bihuta kurusha abandi ku Isi.

10. Nacho Fernandez

Umunya Espagne Jose Ignacio Fernandez Iglesias uzwi cyane nka Nacho Fernandez yavutse tariki 18 Mutarama 1990, avukira mu mujyi wa Madrid. Nacho Fernandez akinira ikipe ya Real Madrid hamwe n’ikipe y’igihugu ya Espagne. Mu kibuga Nacho Fernandez aba afite umuvuduko wa Kilometero 34.62 ku isaha (34.62km/h).

9. Alvaro Odriozola

Álvaro Odriozola Arzalluz yavutse tariki ya 14 Nzeri 1995 avukira mu gihugu cya Espagne akaba azwi nka Alvaro Odriozola. Alvaro Odriozola akinira ikipe ya Buyern Munich nk’intizanyo ya Real Madrid yo muri Espagne,akaba akinira n’ikipe y’igihugu ya Espagne. Mu kibuga Alvaro Odriozola aba afite umuvuduko wa Kilometero 34.99 ku isaha (34.99km/h).

8. Kingsley Coman

Ku mwanya wa munani turahasanga umukinnyi w’Umufaransa Kingsley Coman. Yavutse tariki 13 Kamena 1996 avukira mu gihugu cy’Ubufaransa. Kingsley Coman akinira ikipe ya Buyern Munich yo mu gihugu cy’Ubudage hamwe n’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa. Mu kibuga Kingsley Coman aba afite umuvuduko wa Kilometero 35 ku isaha (35km/h).

7. Mohamed Salah

Mohamed Salah ukomoka mu gihugu cya Misiri niwe uza ku mwanya wa karindwi. Yavutse tariki ya 15 Kamena 1992 avukira mu Misiri.Salah asanzwe akinira ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza hamwe n’ikipe y’igihugu ya Misiri izwi nka le Pharaoh. Mu kibuga Mohamed Salah aba afite umuvuduko wa Kilometero 35 ku isaha (35km/h).

6. Leroy Sane

Ku mwanya wa gatandatu turahasanga Umudage Leroy Sane ufite inkomoko k’Umugabane wa Afurika. Leroy Sane yavutse tariki 11 Mutarama 1996 avukira mu gihugu cy’Ubudage. Leroy Sane akinira ikipe ya Buyern Munich yo mu Budage hamwe n’ikipe y’igihugu y’Ubudage. Mu kibuga Leroy Sane aba afite umuvuduko wa Kilometero 35.04 ku isaha (35.04km/h).

5. Kyle Walker 

Kyle Andrew Walker uzwi cyane Kyle Walker yavutse tariki 28 Kamena 1990 avukira mu mujyi wa shiffield wo mu gihugu cy’Ubwongereza. Akinira ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’u Bwongereza hamwe n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza. Mu kibuga Kyle Walker aba afite umuvuduko wa Kilometero 35.21 ku isaha (35.21km/h).

4. Karim Bellarabi 

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Budage Karim Bellarabi ni we uza ku mwanya wa Kane. Yavutse tariki 28 Mata 1990 avukira Berlin ho mu gihugu cy’Ubudage,akaba akinira ikipe ya  Bayer Leverkusen yo mu gihugu cy’Ubudage. Mu kibuga Karim Bellarabi aba afite umuvuduko wa Kilometero 35.27 ku isaha (35.27km/h).

3. Pierre-Emerick Aubameyang

Pierre-Emerick Emiliano François Aubameyang uzwi nka Pierre-Emerick Aubameyang yavutse tariki 18 Kamena 1989, avukira Laval mu gihugu cy’u Bufaransa. Akinira ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza hamwe n’ikipe y’igihugu ya Gabon. Mu kibuga Pierre-Emerick Aubameyang aba afite umuvuduko wa Kilometero 35.5 ku isaha (35.5km/h).

2. Inaki Williams

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Espagne Inaki Williams ni we uza ku mwanya wa kabiri yavutse tariki 15 Kamena 1994, avukira mu mujyi wa Bilibao wo mu gihugu cya Espagne. Akinira ikipe ya Athletic Bilbao yo mu gihugu cya Espagne. Mu kibuga Inaki Williams aba afite umuvuduko wa Kilometero 35.7 ku isaha (35.7km/h).

1. Kylian Mbappe 

Ku mwanya wa mbere turahasanga umukinnyi ukiri muto ukomoka mu gihugu cy’u Bufarnsa Kylian Mbappe. Yavutse tariki 20 Ukuboza 1998, avukira Bondy mu gihugu cy’u Bufaransa. Akinira ikipe ya Paris Saint-Germain(PSG) hamwe n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Mu kibuga Kylian Mbappe aba afite umuvuduko wa Kilometero 36 ku isaha (36 km/h).

Src: sportbible.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND