RFL
Kigali

Shizzo yavuze ku ntandaro yo gutandukana kwe na Isimbi Alliance

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2020 17:54
0


Umuraperi Hakizimana Agappe uzwi kandi Shizzo yemeje ko yamaze gutandukana na Isimbi Alliance [Alliah Cool] bitewe n’ibibazo byakomotse ku rukundo rwabo rwari ndengamipaka.



Itandukana rya Shizzo na Isimbi ryavuzwe guhera mu ijoro ry’iki Cyumweru, ariko bombi bari bamaze iminsi batabanye neza kubera gishigisha yaje mu mubano wabo.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Shizzo Afro Papi, yemeje ko yamaze gutandukana na Isimbi, ariko ngo byari mu gihe bashakaga uko basubiranya ibintu.

Shizzo yavuze ko yatandukanye na Alliah Cool bitewe n’intera iri hagati yabo, dore ko we abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Alliah ari mu Rwanda. 

Ati “Ibyacu byari bigoye buri kubyumva. Ntabwo turi kumwe. Ntabwo tumeranye neza. Twararekanye nk’uko yabivuze. N’ibyo ntakindi ariko meze neza.”

Uyu muraperi yavuze ko mu gihe cy’imyaka irenga ibiri yari amaranye na Alliah Cool, yishimira umubano bombi bari bafitanye n’ubuzima basangiye. 

Shizzo na Alliah bakunze gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga baterana imitoma, ubu buri umwe yasubiye inyuma arasiba.

Urukundo rw’aba bombi rwari rumaze gufata indi ntera. Mu Ukuboza 2019, Shizzo yifashishije Alliah mu mashusho y’indirimbo ‘Agatoki ku kandi’ yakoranye na Queen Cha. 

Alliah Cool ni we mukinnyi w’imena muri iyi ndirimbo ndetse yabyitwayemo neza. Ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 105. 

Iyi ndirimbo ivuga/yavugaga ku byiyumviro by’urukundo rwa Shizzo na Isimbi Alliance. Uyu mukobwa yamenyekanye cyane muri filime ‘Rwasa’ aho akoresha izina rya Nelly.

Umuraperi Shizzo yemeje ko yatandukanye na Isimbi Alliance bari bamaze imyaka irenga ibiri bakundana

Shizzo abarizwa muri Leta ya Indiana muri Amerika

Shizzo yavuze ko yishimira umubano wihariye yari afitanye na Alliah

Isimbi yamenyekanye binyuze muri filime 'Rwasa' yakinnyemo

Alliah Cool yamaze gutandukana na Shizzo wamuririmbye mu ndirimbo 'Agatoki ku kandi'

REBA HANO 'AGATOKI KU KANDI' INDIRIMBO YA SHIZZO FT QUEEN CHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND