Umuraperi Hakizimana Agappe uzwi kandi Shizzo yemeje ko yamaze gutandukana na Isimbi Alliance [Alliah Cool] bitewe n’ibibazo byakomotse ku rukundo rwabo rwari ndengamipaka.
Itandukana rya Shizzo na Isimbi ryavuzwe guhera mu
ijoro ry’iki Cyumweru, ariko bombi bari bamaze iminsi batabanye neza kubera gishigisha yaje mu mubano wabo.
Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Shizzo Afro Papi, yemeje ko yamaze gutandukana na Isimbi, ariko ngo byari mu gihe bashakaga uko basubiranya ibintu.
Shizzo yavuze ko yatandukanye na Alliah Cool bitewe n’intera
iri hagati yabo, dore ko we abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe
Alliah ari mu Rwanda.
Ati “Ibyacu byari bigoye buri kubyumva. Ntabwo turi kumwe. Ntabwo tumeranye neza. Twararekanye nk’uko yabivuze. N’ibyo ntakindi ariko meze neza.”
Uyu muraperi yavuze ko mu gihe cy’imyaka irenga ibiri
yari amaranye na Alliah Cool, yishimira umubano bombi bari bafitanye n’ubuzima
basangiye.
Shizzo na Alliah bakunze gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga baterana imitoma, ubu buri umwe yasubiye inyuma arasiba.
Urukundo rw’aba bombi rwari rumaze gufata indi ntera. Mu Ukuboza 2019, Shizzo yifashishije Alliah mu mashusho y’indirimbo ‘Agatoki ku kandi’ yakoranye na Queen Cha.
Alliah Cool ni we mukinnyi w’imena muri iyi ndirimbo
ndetse yabyitwayemo neza. Ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu barenga
ibihumbi 105.
Iyi ndirimbo ivuga/yavugaga ku byiyumviro by’urukundo rwa Shizzo na Isimbi Alliance. Uyu mukobwa yamenyekanye cyane muri filime ‘Rwasa’ aho akoresha izina rya Nelly.
Umuraperi Shizzo yemeje ko yatandukanye na Isimbi Alliance bari bamaze imyaka irenga ibiri bakundana
Shizzo abarizwa muri Leta ya Indiana muri Amerika
Shizzo yavuze ko yishimira umubano wihariye yari afitanye na Alliah
Isimbi yamenyekanye binyuze muri filime 'Rwasa' yakinnyemo
Alliah Cool yamaze gutandukana na Shizzo wamuririmbye mu ndirimbo 'Agatoki ku kandi'
REBA HANO 'AGATOKI KU KANDI' INDIRIMBO YA SHIZZO FT QUEEN CHA
TANGA IGITECYEREZO