RFL
Kigali

Abaturage ba Koreya ya ruguru batunze imbwa bategetswe kuzitanga zikaribwa kubera ibura ry’ibiribwa

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:17/08/2020 16:01
0


Abaturage ba Korea ya ruguru bategetse ko batanga imbwa zabo batunze ngo zivemo inyama kubera ikibazo k’ibiribwa cyugarije icyi gihugu. Ibi bije nyuma y’uko Perezida w’iki gihugu Kinm Jung-un avuze ko gutunga imbwa binyuranyije n’amategeko.



Perezida wa Koreya ya ruguru aherutse gutangaza ko gutunga imbwa mu ngo ko bitemewe n’amategeko aho yahise ategeka ko abaturage bose batuye mu murwa mukuru Pyongyang batunze izi nyamaswa bahita bazitanga zigatanga inyama mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri iki gihugu.


Perezida Kim Jung-un yategetse ko abatunze imbwa bazitanga zigatanga inyama mu guhangana n'ikibazo cy'ibiribwa

Kim Jun-un yavugaga ko gutunga imbwa mu ngo ari ikimenyetso cy'aba Capitaliste ko bitemewe muri Koreya ya ruguru. Nyuma y’ibi umubare munini w'izi nyamaswa wahise ujyanwa ahashyirwa inyamaswa hazwi nka (Zoo) hacungwa na leta naho izindi zigurishwa ku marestora acuruza inyama z’imbwa.

Inyama z’imbwa ni rimwe mu mafunguro kuva kera akunzwe cyane muri Korea zombi ni ukuvuga iy’epfo n'iya ruguru ibihugu bituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 77. Uko imyaka yagiye iza uyu muco wo kurya izi nyama z’imbwa muri korea ya ruguru wagiye ucyendera buhoro buhoro aho umubare w’abazirya atari nka mbere.

Muri iki gihugu cya koreya ya ruguru buri mwaka habarurwa imbwa zigera kuri miliyoni imwe zororerwa ahantu hatandukanye mu rwego rwo kuribwa. Iri tungo rifatwa cyane nk’inshuti y’abantu ni rimwe mu mafunguro usanga muri resitora zitandukanye muri Pyongyang.


Muri iki gihugu usanga ahantu hatandukanye hororerwa izi nyamaswa mu rwego ryo gutanga inyama

Muri iki gihugu muri resitora zitandukanye zitangwa ziherekejwe n’isupu cyangwa se n’imboga, abazikunda bavuga ko zongera ubushyuhe mu mubiri mu gihe cy’amezi y’ubukonje. Amakuru ava muri icyi gihugu avuga ko abaturage batandukanye batishimiye icyi gikorwa cyo kubambura aya matungo yabo.



Inyama z'imbwa ni rimwe mu mafunguro usanga mu ma resitora muri Koreya ya ruguru

Umuryango w’abibumbye UN uherutse gutangaza ko 60% y’abaturage Miliyoni 25.5 bagize Koreya ya ruguru bafite ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa aho iki kibazo cyaje gufata indi ntera nyuma y’uko iki gihugu gifatiwe ibihano mpuzamahanga bitandukanye kubera ibikorwa bitandukanye byo gukora intwaro za kirimbuzi.

Nyuma y’ibi nabyo kubera icyorezo cya Covid-19 haje kuba igikorwa cyo gufunga umupaka iki gihugu gihana n’Ubushinwa aho Ubushinwa ari kimwe mu bihugu byavagamo ibiribwa bitandukanye byazaga muri Koreya ya ruguru.

Uretse gufunga imipaka icyi gihugu mu mwaka ushize cyahuye n’ibiza byinshi byatumye umusaruro w’ubuhinzi uragabanuka cyane. Ibi biza byatwaye hegitare zigera ku 40468.5 z’ubutaka hanangirika amazu agera 17,000 n’inzu rusange zirenga 600. Habaruwe kandi hegitare zigera 607 zari zihinzeho umuceri zatwawe n’imyuzure.

Src: FR24 News & DailyMai






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND