RFL
Kigali

New Zealand yasubitse amatora y'Abadepite kubera icyorezo cya Covid-19

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:17/08/2020 17:30
0


Nk'uko byatangajwe na Minisitiri w’intebe wa New Zealand, Jacinda Ardern amatora y’abadepite yari ateganyijwe muri iki gihugu yasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.



Itinda ry’aya matora y’abadepite ryigijwe inyuma ho ibyumweru bine dore ko yagombaga kuba tariki 19 Nzeri 2020 none akaba azaba tariki 17 Ukwakira 2020 uyu mwaka. Minisitiri w’intebe w’iki gihugu yatangaje ibi, nyuma y’aho mu cyumweru gishize hongeye kugaragara benshi banduye icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugariza isi muri rusange.

Itangazo ryasohotse ku wa kabiri w’icyumweru gishize ryagaragazaga ko habonetse ubwandu bwinshi mu mujyi munini wa New Zealand ari wo; Auckland, ibi bikaba byatumye hafatwa ingamba zo gusubira muri lockdown yahise itangira tariki 12 Kanama. Ibi bibaye nyuma y’uko hari hashize iminsi 100 nta bwandu bushya buboneka. Lockdown mu gihugu hose izageza tariki ya 26 Kanama 2020.

Ardern yagize icyo atangaza ku mpinduka z’aya matora, avuga ko Komisiyo ishinzwe amatora muri New Zealand yamwijeje ko itariki yashyizweho izubahirizwa uko bikwiye, kandi amatora akagenda neza mu buryo busesuye. Akomeza agira ati: ”Mu by'ukuri, amatora yacu ateguye neza kuko azaha abatora bose amahirwe yo kumenya amakuru yose yerekeye amashyaka, aba candidat (abiyamamaza) ndetse agatanga n’icyizere cy’ejo hazaza”.

Ibi, abayobozi mu nzego zitandukanye ku isi babifata nk’urwitwazo kuko bigaragara ko Coronavirus yabaye impamvu yo gutinza amatora, aho abanyapolitiki benshi bo muri Boliviya, Hong Kong n’ahandi hatandukanye ku isi, bagenda bashinjwa gukoresha iyi virusi nk’imbogamizi cyangwa se inzitizi mu rwego rwo kubuza abantu uburenganzira bwabo bwo gutora ndetse no gutesha agaciro demokarasi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND