RFL
Kigali

Bidasubirwaho umunyabigwi wa Manchester City Vincent Kompany asezeye ku mupira w’amaguru

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/08/2020 13:37
0


Umukinnyi Vincent Kompany w’imyaka 34 y’amavuko wakinaga muri R.S.C. Anderlecht ari n’umutoza akaba amaze kumanika ikweto z’umukinnyi wabigize umwuga.



Kompany wagiriye ibihe byiza mu gihugu cy’u Bwongereza aho yakinaga mu ikipe ya Manchester City, akaza gutwara ibikombe bine bya shampiyona atwara ibikombe bibiri bya FA Cup ndetse anatwara League Cups zigera kuri 4 ibi bikombe byose yabitwaye akinira ikipe ya Manchester City.

Mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi akaba yari umukinnyi ukomeye kandi wagiye uyifasha byumwihariko, mu mikino y’igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya 2018 babasha kugera mu mikino ya ½. Nyuma yo kuva muri Manchester City amaze kuyikinira imikino irenga 350, yaje kwerekeza mu ikipe yazamukiyemo ya Anderlecht, akaba ari naho asezeye kuri ruhago akina.


Kompany yanabaye kapiteni w'u Bubiligi


Kompany yamaze gusezera ku mupira w'amaguru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND