Mu mwaka utaha wa 2021 ukwezi kwa Kamena, u Rwanda ruzaba rutagikoresha passport yari isanzwe ikoreshwa ahubwo hazajyaho inshya ku buryo nta gihugu cyo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) cyizongera kugira passport yacyo yihariye.
Ibi ni nyuma y’uko abafite
passport yo mu Rwanda bahawe igihe kingana n’imyaka ibiri yo kuba basimbuje
passport bari basanzwe bafite iyitwa e-passport (iyi ikaba ari passport izajya
ikoreshwa n’ibihugu biba mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba).
Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira
n’abasohoka bwavuze ko passport zose zatanzwe mbere y’itariki ya 27 Kamena 2019
zizakurwaho zigasimburwa na e-passport .
Ku wa kane w’icyumweru
gishize nibwo Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda cyatangaje ko
kizasimbuza passport zose zakoreshwaga n’ibihugu biba mu muryango wa Africa
y’Iburasirazuba iyitwa e-passport. Ibi bikazatuma nta gihugu kiba muri uyu
muryango cyongera kugira passport yacyo yihariye.
Ikindi cyiyongeraho ni uko
ibi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye cyangwa imikoranire myiza hagati y’ibihugu bibarizwa muri uyu muryango wa EAC (East African
Community).
Iri tangazo kandi riraburira
abaturage kudategereza ko passport yabo irangira ngo babone kujya kwaka indi ndetse
ko kugira ngo babone indi bakwifashisha irembo mu rwego rwo kubafasha kubona
service za Leta mu buryo bworoshye.
Si mu Rwanda gusa kuko ibihugu
nka: Uganda, Kenya na Tanzania nabyo byatangiye gukoresha e-passport, iyi passport
izajya iha amahirwe uyikoresha abe yajya mu bihugu byinshi bitandukanye
bidasabye kuba afite visa.
Iyemezwa ry’ikoreshwa ry’iyi
e-passport ndetse n’igihe cyo gutangira kuyikoresha cyashyizweho n’abakuru
b’ibihugu bibarizwa muri uyu muryango wa EAC mu nama y’abahuje ku nshuro yayo
ya 17 muri Werurwe 2016 ibereye i Arusha muri Tanzania.
TANGA IGITECYEREZO