Kigali

Zambia: Umuririmbyikazi Cassy Nyemba yarokotse urupfu hapfa uwashakaga kumwica

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:17/08/2020 12:16
0

Umugore utwite wo mu gihugu cya Zambiya yasimbutse ku igorofa ya kabiri mu Budage yitura hasi ahunga umukunzi we washakaga kumwica.



Cassy Nyemba, umuririmbyikazi w’umunya Zambiya uba mu Budage, yangiritse bikomeye uruti rw’umugongo, avunika imbavu eshatu, avunika zimwe mu ntoki ze aranakomereka cyane nyuma y’uko yari amaze no gukubitwa n’umukunzi we.

Nyemba utwite inda y’amezi atatu yaje guhitamo gusimbuka inyubako avuye ku igorofa ya kabiri ngo akize ubuzima bwe. Nyuma umukunzi we w’imyaka 60 ukekwaho kumukubita no gutuma asimbuka inyubako amuhunga, yaje guhita yiyahura asimbuka inyubako ku igorofa ya 13 y’inzu babagamo.

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri Zambia, Kellys Kaunda yemeje aya makuru avuga ko Ambasaderi w’iki gihugu mu Budage Anthony Mukwita yababajwe n’ibyabaye. Mukwita yasobanuye ko Nyemba yahungaga umukunzi we washakaga kumwica amusanze aryamye.

Iperereza rya polisi ryagaragaje ko yabanje kumuzirika umugozi mu ijosi atangira ku mukubita bikomeye agamije kumwica. Yagize ati “ yagerageje kumunigisha umupira biranga, aza kujya gufata icyuma hirya ari nabyo byahaye Nyemba amahirwe yo guhita acika. Gusimbuka niyo mahitamo yonyine yari ahari.”

Ababibonye bavuga ko Nyemba yasimbutse igorofa ahangana nko muri metero 9 bagahita batabaza imbangukiragutabara. Ubwo uyu mugore yari agejejwe kwa muganga, bahise bamenya amakuru ko umukunzi we asimbutse igorofa ya 13 agahita ahasiga ubuzima.

Ambasaderi Mukwita yavuze ko ibiri kuba ku bagore bikabera muri kamwe mu duce twateye imbere mu isi bidakwiriye asaba guverinoma y’Ubudage kugira icyo ikora ngo irusheho kurinda abagore binyuze mu mategeko.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize, undi mugore w’Umunyazambiya yitabye amana mu buryo bw’amayobera agahita ashyingurwa vuba vuba ntan’umwe wo mu muryango we cyangwa inshuti ye ihageze, ibitarakiriwe neza n’abo mu muryango we.

Src: mwebantu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND