RFL
Kigali

Canada: Ezra Kwizera yashyize hanze indirimbo nshya yise 'One By One' ivuga ku migisha umuntu agira-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/08/2020 12:33
0


Umuhanzi ukorera muzika ye mu gihugu cya Canada, Ezra Kwizera umaze imyaka 23 muri muzika ubu yamaze gushyira hanzi indirimbo nshya yise 'One by One', yiganjemo amagambo y’umugisha umuntu agira mu buzima bwa buri munsi.



Ezra Kwizera ni umuhanzi nyarwanda ukorera muzika mu gihugu cya Canada. Kugeza magingo aya, afite Album 6 zirimo indirimbo zirenga 100.  InyaRwanda.com yaganiriye n’uyu muhanzi ufite izina rikomeye muri Canada dore ko yanatsindiye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo muri Canada mu njyana ya Afro Beat.


Mu kiganiro na Inyarwanda, uyu muhanzi yagarutse ku muziki we n’inama yagira abahanzi muri rusange. Yagize ati ”Umuziki ni ikintu kinini, gukora muzika bisaba kubikunda ukabiha umwanya munini. Iyo ukora ibyo ukunda birangira nawe bigukunze, bityo umuziki tuwukunde cyane, nkanjye umuziki wanjye navuga ko ari umuti nkoresha mvura abandi kubera ubutumwa buba byuzuyemo bwiz a kandi busana imitima ya benshi”.

Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo za Gospel ndetse n’indirimbo z'umuziki zisanzwe, muri zo harimo; “ Humura, Just Hold On na Igwe. 'Umuziki wa Ezra awukora mu ndimi nyinshi nk’Ikinyarwanda, Luganda, Zulu n’Igiswahili. Mu ndirimbo ze kandi  ashyiramo uburyohe bwa Reggae, Soca, Bongo yo muri Afrika y’Uburasirazuba n’andi moko y’umuziki.

KANDA HANO WUMVE “ONE BY ONE” YA EZRA KWIZERA

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND