RFL
Kigali

Yverry yatangiye gufasha abakobwa b’abangavu batewe inda bagatereranwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2020 11:39
0


Imibare y’abangavu baterwa inda mu Rwanda izamuka uko bucyeye n’uko bwije. Ni ikibazo Leta yahagurukiye, ndetse imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana isaba ko ababatera inda bashyirirwaho ibihano bikarishye.



Ni ikibazo gikora ku buzima rusange bw’Igihugu, binatuma bamwe mu bakobwa bahatana mu marushanwa y’ubwiza, bashyira imbere umushinga wo kwita ku bakobwa babyarira mu ngo.

Benshi mu bakobwa babyarira mu ngo bugarizwa n’ubukene biturutse ku kuba imiryango y’abo ibatererana ndetse n’abagabo babateye inda bakabihakana.

Hari n’abakobwa bahatirwa gushakwa n’ababateye inda, bagera mu rugo urushako rukagurumuna.

Mu turere tumwe na tumwe, hari imiryango itemerera umukobwa kuvuga umugabo wamuteye inda- Ibintu bituma ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigenda rifata indi ntera mu Rwanda.

Mu 2019 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umubare w’abangavu babyara imburagihe wavuye ku bana 17,337 mu 2017 ugera ku bana 19,832.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko mu mwaka umwe gusa (Nyakanga 2017-Kamena 2018) bwakiriye dosiye 2,996 z’abana basambanyijwe.

Ibi nibyo byatumye umuhanzi Rugamba Yverry, uyu munsi, atangiza igikorwa cyo gufasha abakobwa b’abangavu batewe inda bagatereranwa n’imiryango ndetse n’abo babyaranye.

Avuga ko ahagaze mu mwanya wa bakuru be na barumuna be birengagije inshingano zo kurera mu gihe babyaye ‘batabiteganyije’.

Uyu muhanzi avuga ko ashaka kwita byihariye “ku bakobwa babyaye ntibakomeza kwitabwaho ahubwo bagatereranwa n’imiryango n’abakunzi b’abo”.

Akomeza avuga ko azi neza ingorane ziri mu kurera umwana uri wenyine.

Yahamagariye buri wese uzi umukobwa wahuye n’ikibazo nk’iki kumuhuza nawe binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram [r. yverry].

Mu kiganiro na INYARWANDA, Yverry yavuze ko iki gikorwa azagikorera mu Mujyi wa Kigali, kuko ubushobozi butamworohera kugera no mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Yavuze ko yahisemo gufasha abakobwa batewe inda bagatereranwa, bitewe n’uko yari amaze igihe atekereza kugira icyo yafasha sosiyete hejuru yo kuba ari umuhanzi.

Yverry ati “N’abo bakeneye kwitabwaho uko byagenda kose. Nshobora gutangira kubafasha wenda nkabona n’abandi bashyingikira muri iki gikorwa natangije.”

Uyu muhanzi avuga ko umukobwa uzajya ufashwa azajya ahitamo ibyo ashaka ko bamuha, kurusha uko ari bo bamuhitiramo ibyo bamuha.

Ati “Ushobora kumpa telefoni ya miliyoni 1 Frw kandi nirwariye amaso nkeneye amataratara y’ibihumbi 12 Frw. Ntabwo uba umpa icyo nkeneye.”

Akomeza ati “Niba afite ikibazo cy’imyambaro akaba ariyo umugurira. Niba ashaka kurya ukamugurira ibiryo. Niba afite ikibazo cy’amadeni ukamwishyurira.”

Yverry uherutse gusohora indirimbo 'Quarantine Love' avuga ko iki gikorwa cyizaba n’umwanya mwiza wo guhuza aba bose, kuko bazabinjiza mu muryango mugari.

Umuhanzi Yverry yatangije igikorwa cyo gufasha abakobwa batewe inda bagatereranwa

Yverry yavuze ko yishyize mu mwanya wa bakuru be na barumuna be birengagije inshingano zo kurera





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND