RFL
Kigali

Dore igisobanuro cyo kubona igitsina cy’umugore mu nzozi

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:17/08/2020 11:25
0


Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko inzozi ari uburyo ubwonko bw’umuntu bukoresha kugira ngo bumuhe amakuru bubitse agaragaza imyitwarire ye. Ibisobanuro by’inzozi akenshi ntabwo icyo umuntu yabonye mu nzozi biba bisobanuye ko agiye kuzakibona mu buzima busanzwe. Niba ujya urota ubona igitsina cy’umugore mu nzozi dore icyo izo nzozi



Iyo umugore arose abona igitsina cye

Kubona igitsina cyawe mu nzozi uri umugore bisobanuye ko muri iyo minsi wumva wifitiye icyizere kubera uruhu rwawe ndetse bisobanura ko muri iyo minsi imyanya myibarukiro yawe ikora neza ndetse ko hari abantu bagusaba ko mukorana imibonano mpuzabitsina.

Ikindi bisobanura ni uko uba ugiye kuzaba umubyeyi. Ushobora kuba ugiye kubyara wari warabuze urubyaro, cyangwa ko wowe n’umugabo wawe muri kwitegura kongera kubyara undi mwana.

Kurota ubona amaraso ku gitsina cy’umugore

Iyo urose ubona amaraso ku gitsina cy’umugore by’umwihariko iyo urose uyabona ku gitsina cyawe biba bisobanuye ko muri iyo minsi ufite ibibazo bifitanye isano no gutera akabariro cyangwa ko ufitanye ibibazo n’umukunzi wawe.

Ikindi binasobanura n’uko ushobora kuba warababajwe n’imibonano mpuzabitsina uherutse gukora, ukaba waragerageje kwihesha amahoro ariko ukaba ugifite igikomere watewe n’uko iyo mibonano yagenze.

Kurota ubona igitsina cy’umugore uri umusore

Iyo umusore arose abona igitsina cy’umugore cyangwa icy’umukobwa bisobanuye ko afite inyota nyinshi yo gushinga urugo agatangira umuryango. Birashoboka ko aba amaze igihe yifuza kugira umukunzi wazamubera umugore. Ikindi bisobanura ku mugabo ni uko ashobora kuba afite akabazo gato mu rukundo kamuteye gushaka undi bakorana imibonano mpuzabitsina.

Umugabo arose amaraso ku gitsina cy’umugore

Iyo umugabo cyangwa umusore arose abona amaraso ku gitsina cy’umugore bisobanuye ko muri iyo minsi ari gutinya imibonano mpuzabitsina kuko iyo aheruka gukora itagenze neza.

Muri rusange kurota ubona igitsina cy’umugore

Inzozi zerekeranye no kubona igitsina zishushanya ko wisanzura mu gutanga ibitekerezo kandi ukanenga ibitagenda neza. Ikindi bisobanura ni uko iyo uri umugabo ukarota ubona igitsina cy’umugore muri iyo minsi uba uri kuba mu rugo cyane ugakora imirimo imenyerewe ku bagore.

Kurota ubona igitsina gifite imiterere idasanzwe

Kurota ubona igitsina cy’umugore mu ishusho idasanzwe ni ikimenyetso cy’uko hari impinduka mu rukundo rwawe. Ushobora kuba ubona hari undi muntu ukeneye ko muryamana. Ku muntu wubatse iki ni ikimenyetso kibi, kikwereka ko nutitonda uzaca inyuma uwo mwashakanye. Birashoboka ko umukunzi wawe udashaka guhaza cyangwa ko adashoboye guhaza inyota yawe mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Kurota ubona umucyo usohoka mu gitsina cyawe

Iyo umugore arose abona urumuri rusohoka mu gitsina cye bisobanuye ko muri iyo minsi atewe impungenge n’amagambo abantu bagenda bamuvuga mu bijyanye n’urukundo cyangwa mu bijyanye no gutera akabariro. Ikindi bisobanura ni uko muri iyo minsi uba wifitemo amakimbirane ubwawe ashingiye ku kwirekura ukagaragaza amarangamutima n’aho bitari ngombwa.

Kurota ubona uruzige (locust) mu gitsina cyawe

Iyo umugore arose abona uruzige mu gitsina cye bisobanuye ko muri iyo minsi hari umuntu cyangwa abantu bari kumwemeza ibintu bitandukanye n’imitekerereze ye kandi ko ingingo abaha zimaze kunanirwa bityo agiye kwemera ibyo abona bantu bamwemeza.

Kurota umwana asohoka mu gitsina cyawe

Iyo umugore arose abyara bisobanuye ko agiye guhabwa inshingano nyinshi adashobora kurangiza wenyine, bityo ko agomba guha zimwe muri zo abandi bantu bakazimufasha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND