Kigali

Danny Vumbi na Mico The Best bahataniye ibihembo bitangirwa muri Nigeria

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2020 10:35
0

Umuhanzi Semivumbi Daniel [Danny Vumbi] na Prosper Turatsinze [Mico The Best] bahataniye ibihembo bya Brave African Entertainers ‘BAE Award Africa 2020’ bizatangirwa muri Nigeria babikesha indirimbo zabo zikunzwe muri iki gihe.



Mico The Best ahatanye mu byiciro bitatu harimo icyiciro cy'umuhanzi w'umwaka 'Artiste of the year'; indirimbo y'umwaka 'Song of the year'; ndetse na 'Vocal Performance of the year' abikesha indirimbo ye 'Igare'.

Danny Vumbi we ahatanye mu byiciro bibiri harimo icy’indirimbo nziza y’umwaka ifite umuziki ugizwe n’ibicurangisho byinshi [Alternative Song of the year] n’icy’indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka [Music Video of the year].

Ibihembo bya BAE Awards biri mu byiciro 24 bigamije gushimira abahanzi n’ababa mu myidagaduro haba muri Nigeria no ku mugabane wa Afurika muri rusange mu ntego bihaye yo kugaragaza ingufu ziba mu ijwi “The Power of Voice”.

Ibi bihembo bitegurwa na Pee&Mee Intl Studio igaterwa inkunga na Funds God Foundation. Bagira bati “Buri wese ni umutsinzi.” Iri rushanwa kandi rigamije gufasha abanyempano bo muri Nigeria no muri Afurika muri rusange kubageze ku rwego rundi mpuzamahanga ‘tubagurukana mu mababa yacu’.

Mu kiganiro INYARWANDA, yagiranye na Danny Vumbi yavuze ko ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko indirimbo ye ihataniye ibihembo ku rwego mpuzamahanga mu gihe gito amaze ayisohoye.

Yavuze ko ari icyifuzo cya buri muhanzi, kubona ibyo akora bimenyekana ku rwego rukomeye. Ati “Ni icyifuzo cya buri muhanzi gusa bibona bakeya. Kuba ‘Yibare’ iri mu zihatanira ibihembo n’iby’agaciro kuri njye kuri Kikac Music Label no ku muziki Nyarwanda muri rusange.”

Gutangira gushyigikira umuhanzi muri ibi bihembo binyuze ku matora yo kuri internet, bizatangira ku wa 15 Ukwakira 2020 bisozwa ku wa 31 Ukwakira 2020. Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 29 Ugushyingo 2020 mu birori bizabera ahitwa Glo-Ran Hotel and Event Place 

Indirimbo ‘Yibare’ yasohotse ku wa 20 Gashyantare 2020, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 374 ku rubuga rwa Youtube. Ni indirimbo ya Gatandatu kuri Album ya Gatatu ‘Inkuru Nziza’ Danny Vumbi aherutse kumurika.

Iyi ndirimbo ishushanya urukumbuzi umuntu agirira inshuti ye magara ikamuhumuriza imwumvisha ko igihe kitakabaye ikibazo kuko iminsi yo kongera guhura iba igenda iba mikeya kubera ko igenda ivaho umwe.

Danny Vumbi ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko indirimbo 'Yibare' ishyizwe mu bihembo bitangirwa muri Nigeria

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YIBARE' YA DANNY VUMBI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND