RFL
Kigali

Credo yinjiye mu muziki asohora indirimbo ‘Mutako utanaze’ afite intego yo kwitabira Rwanda Day-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2020 9:03
0


Umuhanzi Gihozo Credo Santos [Credo] yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Mutako Utanaze’, avuga ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kuzataramira abanyarwanda baba mu mahanga binyuze muri Rwanda Day.



Indirimbo ‘Mutako utanaze’ ivuga ku mugabo wakundaga umugore we yajya ku rugamba akamusigira impanuro amwingingira kutazamuca inyuma.  Credo avuga ko amara igihe kinini yumva iyi ndirimbo bitewe n’uko ari yo yafunguye urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga.

Uyu musore yinjiye mu muziki akora injyana gakondo, ku mpamvu asobanura ko yashimye kandi anyurwa n’abamubanjirije bakoze/bakora iyi njyana. Afite ishyaka ryo kugera ikirenge mu cyabo, kandi mu myaka itanu iri imbere yifuza kuzaba ari umwe mu bahanzi bazaririmba muri Rwanda Day.

Yabwiye INYARWANDA, ati “Nifuza ko mu myaka bitanu iri imbere byibura nazajya muri Rwanda Day nkataramana n'aba Nyarwanda baba mu mahanga nka bakumbuza u Rwanda.” Credo anavuga ko yinjiye muri gakondo ayikundishijwe n’umubyeyi we ukunda gutarama cyane.

Uyu muhanzi avuga ko afite intego yo gukora umuziki akagera kure, kandi urubyiruko rukibonamo birushijeho indirimbo gakondo abigizemo uruhare. Avuga ko mu myaka itanu iri imbere kandi afite intego y’uko yazaba amaze gushyira ku isoko Album eshanu.

Gihozo Credo Santos [Gihozo cy’u Rwanda] yabonye izuba ku wa 24 Mata 1999 avuka mu muryango w’abana batanu. Amashuri abanza yize kuri Regina Pacis naho igihimba rusange yize kuri Ecole de Science de Byimana.

Uyu musore yize ibijyanye n’ubugenge, ubutabire n’ubumenyamuntu muri St André Nyamirambo ari naho yasoreje ayisumbuye. Credo avuga ko akunda gutarama, agakunda abantu n’u Rwanda. Akiri muto, nyina yakundaga kumuririmbira yarira agashyiramo indirimbo zanyuraga amatwi ye.

Yaririmbye muri korali Intumwa za Yesu yo muri Restoration Church ya Musanze. Credo avuga ko yajyaga aririmbira abashyitsi babaga babasuye mu rugo, urukundo rw’umuziki ruhera aho. Avuga ko akiri muto yumvaga azakomeza kuririmba abo mu muryango we, ko atatekerezaga ko bizafata indi ntera muri we, akaririmba indirimbo zubakiye ku muco Nyarwanda.


Credo akiri ku ntebe y'ishuri nibwo yagize inyota yo gutangira guhanga indirimbo ze bwite

Credo yinjiye mu muziki afite intego y'uko mu myaka itanu iri imbere azaririmba mu birori bya Rwanda Day

Umuhanzi Credo [Ubanza ibumoso] mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Mutako utanaze' yasohoye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUTAKO UTANAZE' Y'UMUHANZI CREDO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND