RFL
Kigali

Umuramyi Patrick Muhirwa yinjiye mu muziki asohora indirimbo enye ziri kuri Album ya mbere-ZUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/08/2020 10:56
0


Patrick Muhirwa yinjiye mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, asohora indirimbo enye ziri kuri Album ye ya mbere yise “Shimwa”.



Yashyize kuri shene ye ya Youtube indirimbo ‘Ubwiza bwawe’, ‘Sinabaho’, ‘Isoko’ na ‘Shimwa’ yitiriye Album ye igaragaza intangiriro y’urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga. 

Indirimbo ye ‘Shimwa’ yitiriye Album ye ivuga ku muntu ufite ishimwe ku mutima we ku bw’imirimo itangaje yakorewe na Yesu/Yezu.

Iyi Album iziba iriho indirimbo umunani ziha ikuzo Imana, yatangiye gutunganywa muri Nzeri 2019 na Producer Arnaud Gasige umwe mu bakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Album yitwa ‘Shimwa’ ikoze mu njyana zitandukanye zirimo Zouk, Slow, Reggae, Soft Rock n’izindi.

Muhirwa yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, afite intego y’uko iyi Album yamenyekana hirya no hino ku Isi maze izina rya Yesu/Yezu rigashyirwa hejuru.

Ati “Njye ndirimba indirimbo zo kuramya na guhimbaza Imana kandi n’izo nzakomeza kuririmba. Gahunda mfite ni iyo kugeza indirimbo ku banyarwanda no hanze y’u Rwanda ndetse no gukora amashusho yazo.”

Patrick avuga ko mu ndirimbo enye amaze gusohora, iyitwa ‘Isoko’ ari yo yanditse ari mu bihe bikomeye by’ubukene no kubura ababyeyi ariko “Yesu ambere isoko y’amahoro mu bihe bitari binyoroheye.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ENYE ZIRI KURI ALBUM YA PATRICK MUHIRWA

Patrick usanzwe uzi gucuranga gitari avuka mu muryango w’abana bane. Urugendo rw’umuziki ruhera ku myaka icyenda ubwo yaririmbaga muri korali zitandukanye z’i Rubavu.

Yatangiye kwandika indirimbo afite imyaka 22, aririmba muri korali y’abana muri Restoration Church nyuma aza no kuririmba muri Singiza Music Ministries muri Kaminuza y’ u Rwanda i Butare.


Patrick Muhirwa yinjiye mu ruhando rw'abandi bahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana

Mu ndirimbo ze Patrick Muhirwa yibanda ku mahoro n’umunezero Yesu atanga akongeraho ineza ye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "SHIMWA" YITIRIWE ALBUM YA PATRICK MUHIRWA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND