RFL
Kigali

Ibyiza utamenye byo kurya amagi nibura abiri ku munsi

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:16/08/2020 10:55
0


Abantu benshi usanga badakunda amagi cyane bitewe n’ibinure atera mu mubiri. Bamwe usanga banavuga ko kuyarya cyane atari byiza nyamara ntibaba bazi ibanga ryihishe mu kurya nibura amagi hagati ya 2-3 ku munsi.



Amagi ni meza cyane kuko yifitemo vitamine, protein, imyunyu ngungu, antioxidants n’ibindi bifitiye akamaro umubiri. Muri iki gihe rero nyuma yo kubona akamaro amagi afitiye umubiri, ubifitiye ubushobozi yarya nibura abiri cyangwa atatu ku munsi. 

Dore akamaro gakomeye amagi afitiye umubiri muri rusange:

Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cyandika ku bijyanye n’ubushakashatsi bwa kanseri y’ibere, bwerekanye ko kurya amagi bigabanya ibyago bya kanseri y’ibere kuri 18%. Aya magi ngo aba arimo vitamine, minero na amino acid bifasha mu gushyira ku murongo umusemburo wa estrogen ushobora kuba inkomoko y’iyi kanseri.

Byongera imirebere y’amaso

Amagi burya afitiye amaso akamaro kanini kuko yifitemo vitamini A ifasha mu kureba cyane cyane mu gihe cy’umwijima, akagira lutein na zeaxanthin nazo zifasha mu kurinda kwangirika kw’amaso no kongerera imboni ubushobozi.

Birinda ubwonko

Amagi yifitemo Choline, intungamubiri y’ingenzi ku bwonko bw’abantu. Iyi ntungamubiri ikora mu nzira zohereza amakuru ku bwonko no mu zindi nzira zose zabwo. Kubura iyi ntungamubiri bishobora gutera ingaruka zijyanye no kwibuka ndetse n’imikorere y’ubwonko muri rusange.

Bifasha mu kugabanya ibiro

Igihe ushaka kugabanya ibiro, ushobora kurya igi rimwe cyangwa abiri ku munsi. Wakwirinda ibiryo bigutera kugira ipfa ryo kuryagagura ukarya amagi kuko yifitemo imbaraga zo kurinda umubiri kumva ushonje, iyo uriye bike ukirira amagi bituma unanuka.

Bituma amagufa amera neza

Amagi yifitemo vitamine D nyinshi na karisiyumu. Ibyo byombi ni ingenzi ku menyo n’amagufa. Uzasanga n’umuntu wavunitse abaganga bamusaba kurya nibura amagi abiri ku munsi kandi akayaryana n’uruhu rw’inyuma. Amagi yifitemo intungamubiri zikomeza amagufa.

Src: Naijacampusjams






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND