RFL
Kigali

Abakobwa 20 babonye itike yo guhatanira kuvamo Miss Tanzania 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2020 13:26
0


Abakobwa 20 b’ubwiza, ubwenge n’umuco bemerewe guhatanira ikamba rya Miss Tanzania iri kuba ku nshuro ya Gatanu.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu, Miss Tanzania Organization itegura iri rushanwa yatangaje ko abakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe guhatanira ikamba riruta andi muri Tanzania.

Bavuze ko aba bakobwa 20 batoranyijwe muri 50 banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, kandi ko kari akazi katoroshye kwemeza ukomeza muri iki cyiciro.

Bavuga ko aba bakobwa bose ari beza, bafite impano n’inyota yo kugera ku nzozi zabo.

“Nk’uko dukunda kubivuga mwese muri abatsinzi. Reka iyi ibe itangiriro ry’ahazaza hanyu mufite mu biganza.”-Abategura iri rushanwa niko bavuze.

Abakobwa babonye itike ni: Gloria Fela, Rehema Ndimira, Yvonne Paul, Angela Pandeali, Prisca Lyimo, Hoyce Bakanoba, Grace Machibula, Rose Manfere, Advera Mwamba, Zenith Chundu, Safarina John, Deolyn Mollel, Verynice Deokari, Margaret Mwambi, Ruth Benitho, Tamia Hakam, Juliana Rugumisa, Necerian Kivuyo, Radhia Abrahm na Martha Golodi

Abategura iri rushanwa bavuze ko umwe muri aba bakobwa 20, afite amahirwe yo kuzakora amateka akambikwa ikamba rya Miss Tanzania 2020.

Abakobwa 50 bahataniraga kujya mu cyiciro cya nyuma, bari bamaze iminsi bafotorwaga, baganirizwa, bakora imyitozo ngororamubiri n’ibindi byatumye 20 batoranywa.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Tanzania 2020 azasimbura Slyvian Sebastian waje i Kigali mu birori byo guhitamo Miss Rwanda 2020.

Uyu mukobwa kandi azahita abona itike yo guhagararira Tanzania mu irushanwa rya Miss World.

Mu 2016 Diana Edward Lukumani yambitswe ikamba rya Miss Tanzania, Julitha Kabete mu 2017 n’aho Queen Elizabeth Makune mu 2018.


Tamia Hakam Nimero 46

Prisca Lyimo Dar Nimero 43

Juliana Rugumisa Nimero 45

Margaret Mwambi Nimero 41

Deolyn Mollel Nimero 42

Radhia Abrahm Nimero 28

Grace Machibula Nimero 26

Rose Manfere Nimero 20



Angela Pendaeli Nimero 20





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND