RFL
Kigali

Angola: Umuhungu w’ uwahoze ari Perezida muri iki gihugu yakatiwe imyaka itanu muri gereza

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:15/08/2020 7:09
0


José Filomeno dos Santos, umuhungu wa Perezedi wahoze ayobora Angola, José Eduardo dos Santos, yakatiwe imyaka itanu muri gereza nyuma y’ uko ahamwe n’ icyaha cyo gutwara amafaranga yari agenewe kujya mu kigega cyo kwihaza nk' igihugy, na magendu.



José Filomeno dos Santos w’ imyaka 42, washinjwaga kuba yaratwaye amafaranga agera kuri miriyali 1.5$, ubwo yari afite ububasha bwo gukurikirana inkunga y’ agera kuri miriyali 5$, hagati y’ imyaka ya 2013 na 2018.

José Filomeno dos Santos, nanone uzwi nka Zenu, yamaze amezi agera kuri arindwi muri gereza azira ruswa, mbere y’ uko ahunga mu kwezi kwa Werurwe.

Urukiko rw’ Ikirenga rwa Angola, rwatangaje ko ibyaha bya Dos Santos, aribyo bitumye ahanishwa ifungwa ry’ imyaka itanu.

Bivugwa ko Dos Santos yibye agera kuri miliyoni 500$ yari agennywe nk’ inkunga, hanyuma akayohereza kuri konti ye muri banki iherereye muri Switzerland.

Ntabwo Dos Santos ariwe wenyine, kuko hari n’ abandi bagera kuri batatu harimo na guverineri wa Banki y’ Iyihugu ya Angola, Valter Filipe da Silva, we wakatiwe hagati y’ imyaka ine n’ itandatu muri gereza.

José Filomeno dos Santos, abiye uwambere mu muryango wa José Eduardo dos Santos, uhamwe n’ ibyaha nk’ ibi, muri gahunda yo kurwanya ruswa yashyizweho na Perezida w’ iki gihugu Joao Lourenco.

José Eduardo dos Santos wamaze imyaka isaga 38 ku butegetsi muri Angola—kuva mu 1979 kugera 2017—ntabwo ari ubwambere Umuryango we wakemanzweho ibikorwa bifite aho bihurira na ruswa. Mushiki wa José Filomeno dos Santos—badahuje ababyeyi bombi—nawe yigeze gufungirwa imitungo ye, akekwaho ibyaha birimo gutwara amafaranga, gukoresha nabi umutungo, ndetse n’ ibindi, mu gihe yari ayaboye ikigo cy’ Igihugu gikomeye mu bucukuzi bwa peterori kitwa Sonangol.

Bamwe muri iki gihugu babibona nk’ igerageza iki gihugu kinyuzumo ngo harebwe ko gifite ubushake bwo kurwanya ruswa.

Tubibutse ko kandi iyi ari gahunda y’ uwasimbuye José Eduardo dos Santos ari Lourenco, igamije kwibanda ku banyamuryango ba Eduardo, ndetse n’ inshuti n’ abavandimwe babo bagiye bashyirwa mu myanya ikomeye muri iki gihugu—cyamaze imyaka 38 mu maboko ya Eduardo.

Src: BBC&Aljazeera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND