Ibyishimo bigaragara mu buryo butandukanye, abenshi n’abakunzi babo cyangwa n’abagore babo bahitamo kujya ku mazi kwishimana no kwishimira ibyiza nyaburanga. Mu kwishimira mu mazi magari, ni gacye cyane uzasanga abakuru b’ibihugu babikora ariko Perezida w’u Bufaranda Emmanuel Macron n’umufasha we biyerekanye basohokeye ku mazi.
Amafoto
mashya y’umuyobozi w’u Bufaransa n’umugore we, Brigitte, yerekana aba banyacyubahiro
bari mu mazi mu byishimo. Brigitte w'imyaka 67 y'amavuko benshi bemeza ko ari
gusatira imyaka y’izabukuru dore ko arusha hafi imyaka 20 umugabo we Emmanuel
Macron, yari yambaye imyenda yo kogana ndetse n'ingofero y'izuba, bigaragara ko kandi
bari mu bwato.
Emmanuel Macron w’imyaka 42, nubwo
yashakanye n’umugore umuruta cyane, we afatwa nk’umusore w’igikwerere cy’imyaka
42 y’amavuko. Si Macron wenyine ukunda gusohokera ku mazi, kuko na Minisitiri w’intebe
w’u Bwongereza Boris Johnson hamwe n’umukunzi we Carrie Symonds n’umuhungu wabo
muto Wilfred nabo bajya babikora
bagatemberera ku mazi bakoga.
Kuri ubu aba bombi bakaba bacumbitse i Fort de
Bréwanon, inzu y’impeshyi y’abaperezida b’u Bufaransa kuva Charles de Gaulle
yatangira kujya ahasohokera mu 1968. Bikekwa ko bahageze ku ya 30 Nyakanga 2020 mu
kiruhuko cy’ibyumweru bitatu, kizarangira mu icyumweru gitaha.
Mu gihe Ubufaransa bukomeje gutangaza ko indwara ziterwa na coronavirus zigenda ziyongera, bamwe banenze icyemezo cya Perezida cyo kujya mu biruhuko, aho abantu bake basebya ifoto ye kuri Twitter, bamwita 'Rambo' cyangwa 'Mad Max' baza kurwanya icyorezo.
Abakoresha urubuga rwa interineti batangiye gusebya Perezida bamwe bamwita ‘Rambo’ abandi bibaza impamvu yafashe akaruhuko muri ibi bihe igihugu cye n’Isi yose bihanganye na Coronavirus. Umwe yagize ati “Rambo wacu uri mu myitozo yo gukiza Isi”.
Src: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO