Mu gihe kirenga umwaka, umuhanzi R. Kelly ategereje kuburanishwa ku byaha aregwa byo gusambanya ku gahato, ubu ashinjwa ko yarebye bamwe mu batangabuhamya bagaterwa ubwoba abandi bagahabwa amafaranga menshi kugira ngo bazaceceke mu gihe cyo mu rukiko.
Mu gitondo cyo ku ya 11 Kamena 2020, umwe mu batangabuhamya bashobora
kuba abatangabuhamya muri Floride yarabyutse asanga imodoka ye yatwitswe. Ku
wa Gatatu, abashinjacyaha ba leta y’i Brooklyn bavuze ko gutwika imodoka bifitanye
isano n’uyu muhanzi kuko batangaje ko hafashwe abantu batatu ba hafi ya
R.Kelly bafatwa nk’abantu be. Harimo; Donnell Russell, Michael Williams na
Richard Arline, Jr. bashinjwa gushaka gutera ubwoba cyangwa guha ruswa
abarega Bwana Kelly.
Abashinzwe kubahiriza amategeko
bamaze igihe kinini bakeka ko Bwana Kelly yivanga mu iperereza ku byaha ashinjwa.
Yagizwe umwere mu rubanza rwabereye i Chicago mu 2008 akurikiranyweho
icyaha cyo gusambanya umwana nyuma y’umutangabuhamya w’ibanze yanze gutanga
ubuhamya, maze icyo gihe abashinjacyaha ba leta i Chicago bamushinja umugambi
wo gutera ubwoba abatangabuhamya no guhisha ibimenyetso mbere y’urwo rubanza.
Ibirego by'inshinjabyaha
byatangajwe ku wa Gatatu ntabwo byavuze niba Bwana Kelly yemeye kimwe muri
iri terabwoba ku batangabuhamya, ariko
abashinjacyaha bashinje bagenzi be batatu gushaka gucecekesha abatangabuhamya
ba Guverinoma binyuze mu gutoteza.
Newyorktimes, ivuga ko umuntu uzi neza iperereza avuga ko iterabwoba ryibasiye babiri mu bashinja Bwana Kelly. Amazina yabo ntiyashyizwe ahagaragara mu dosiye. Ikirego cyavuze ko umwe mu bashinja R. Kelly yakiriye amadorari 500.000 yo kumucecekesha.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko undi mugore wari watanze ikirego
kuri Bwana Kelly mu mwaka wa 2018, yatewe ubwoba ko naramuka ashyize
ahagaragara amafoto y’ubusambanyi yari, yoherereje Kelly nta mahoro azagira.
R.Kelly, ufungiye muri gereza ya Chicago, kuva
yatabwa muri yombi mu mpeshyi ishize, akurikiranyweho icyaha kijyanye
n’ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bato mu manza ebyiri
zitandukanye rumwe i Chicago, urundi i Brooklyn.
Inyandiko y'ibirego i Brooklyn irashinja Bwana
Kelly kuba yarayoboye ibikorwa bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo byo
gukoresha abagore n’abakobwa mu buryo butemewe n’amategeko kubera bufata ku
ngufu.
Bwana Kelly akurikiranyweho kandi ibyaha icyenda
birimo icyaha cyo gusahura, Kelly yasambanyije abana bato kandi bagashyira ku
rutonde abagore batandatu batamenyekanye nk’abahohotewe n’uyu muhanzi w’icyamamare
ku Isi, R.Kelly.
TANGA IGITECYEREZO