RFL
Kigali

R.Kelly ashinjwa kwivanga mu iperereza no gutanga ruswa icecekesha abatangabuhamya

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/08/2020 18:27
0


Mu gihe kirenga umwaka, umuhanzi R. Kelly ategereje kuburanishwa ku byaha aregwa byo gusambanya ku gahato, ubu ashinjwa ko yarebye bamwe mu batangabuhamya bagaterwa ubwoba abandi bagahabwa amafaranga menshi kugira ngo bazaceceke mu gihe cyo mu rukiko.



Mu gitondo cyo  ku ya 11 Kamena 2020, umwe mu batangabuhamya bashobora kuba abatangabuhamya muri Floride yarabyutse asanga imodoka ye yatwitswe. Ku wa Gatatu, abashinjacyaha ba leta y’i Brooklyn bavuze ko gutwika imodoka bifitanye isano n’uyu muhanzi kuko batangaje ko hafashwe abantu batatu ba hafi ya R.Kelly bafatwa nk’abantu be. Harimo; Donnell Russell, Michael Williams na Richard Arline, Jr. bashinjwa gushaka gutera ubwoba cyangwa guha ruswa abarega Bwana Kelly.

R. Kelly jail: Valencia Love, woman who posted bond for R. Kelly ...

Abashinzwe kubahiriza amategeko bamaze igihe kinini bakeka ko Bwana Kelly yivanga mu iperereza ku byaha ashinjwa. Yagizwe umwere mu rubanza rwabereye i Chicago mu 2008 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana nyuma y’umutangabuhamya w’ibanze yanze gutanga ubuhamya, maze icyo gihe abashinjacyaha ba leta i Chicago bamushinja umugambi wo gutera ubwoba abatangabuhamya no guhisha ibimenyetso mbere y’urwo rubanza.

Ibirego by'inshinjabyaha byatangajwe ku wa Gatatu ntabwo byavuze niba Bwana Kelly yemeye kimwe muri iri terabwoba ku batangabuhamya, ariko abashinjacyaha bashinje bagenzi be batatu gushaka gucecekesha abatangabuhamya ba Guverinoma binyuze mu gutoteza.

R. Kelly's Lawyer, Publicist Sever Ties With Singer - Rolling Stone

Newyorktimes, ivuga ko umuntu uzi neza iperereza avuga ko iterabwoba ryibasiye babiri mu bashinja Bwana Kelly. Amazina yabo ntiyashyizwe ahagaragara mu dosiye. Ikirego cyavuze ko umwe mu bashinja R. Kelly yakiriye amadorari 500.000 yo kumucecekesha.  

Ubushinjacyaha bwatangaje ko undi mugore wari watanze ikirego kuri Bwana Kelly mu mwaka wa 2018, yatewe ubwoba ko naramuka ashyize ahagaragara amafoto y’ubusambanyi yari, yoherereje Kelly nta mahoro azagira.

R.Kelly, ufungiye muri gereza ya Chicago, kuva yatabwa muri yombi mu mpeshyi ishize, akurikiranyweho icyaha kijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bato mu manza ebyiri zitandukanye rumwe i Chicago, urundi i Brooklyn.

R. Kelly hit with fresh sexual abuse allegations - Entertainment ...

Inyandiko y'ibirego i Brooklyn irashinja Bwana Kelly kuba yarayoboye ibikorwa bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo byo gukoresha abagore n’abakobwa mu buryo butemewe n’amategeko kubera bufata ku ngufu.

Bwana Kelly akurikiranyweho kandi ibyaha icyenda birimo icyaha cyo gusahura, Kelly yasambanyije abana bato kandi bagashyira ku rutonde abagore batandatu batamenyekanye nk’abahohotewe n’uyu muhanzi w’icyamamare ku Isi, R.Kelly.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND