RFL
Kigali

Miley Cyrus yatandukanye n’umukunzi we Cody Simpson nyuma y’amezi icumi gusa bari mu munyenga w’urukundo

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:14/08/2020 13:00
0


Nyuma y’amezi 10 gusa Miley Cyrus n’umukunzi we Cody bari mu munyenga w’urukundo yatangarije abakunzi be ko we n’umukunzi we Cody Simpson batandukanye ariko bakiri inshuti bisanzwe.



Mu ijoro rwo kuri uyu wa kane mu butumwa yanyuzaga ku rukuta rwe rwa Instagram (Live Video), Miley Cyrus w’imyaka 27 y’amavuko yatangarije abakunzi be ko we n’umukunzi Cody Simpson w’imyaka 23 y’amavuko batakiri kumwe gusa ubu ari inshuti bisanzwe, ibi bibaye nyuma y’uko inkuru nyinshi zavugaga ko aba bombi batakiri kumwe.

Inkuru y’urukundo rwabo yamenyekanye mu Ukwakira 2019 ubwo bagaragaraga bari kumwe muri Los Angeles, nyuma y’uko Miley Cyrus atandukanye n’uwahoze ari umugabo we Liam Hemsworth. Cody Simpson ukomoka mu gihugu cya Australia ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi, umukinnyi wa filime n’umunyamideli.

Uyu musore yavuzwe kandi mu rukundo n’umunyamideli Gigi Hadid, uyu akaba ubu ari umugore w’umuhanzi Zayn Malik wamenyekanye cyane mu itsinda rya One Direction ubu bakaba banitegura no kwibaruka imfura yabo.

Mu kiganiro Miley Cyrus yagiranye n’abakunzi be kuri Instagram yababwiye ko we na Cody bamaze imyaka igera ku 10 ari inshuti kandi ko bajyiye gukomeza kubana nk’inshuti, abwira abakunzi be kudafata itandukana ryabo uko bitari. Aba bombi bivugwa ko ubucuti bwabo bwatangiye mu mwaka wa 2015.

Miley and Cody
Miley and Cody

Miley Cyrus na Cody Simpson bamaze igihe kinini ari inshuti

Miley Cyrus wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Wrecking Ball” nyuma yo kubana na Liam Hemsworth nk’umugabo n’umugore baje gutandukana muri Kanama 2019 nyuma y’igihe cyiri munsi y’umwaka babana. Mbere gato yo gukundana na Cody, Miley Cyrus yavuzwe mu rukundo n’umukobwa witwa Kaitlyn Carter gusa muri Nzeri 2019 ni bwo amakuru yatangajwe avuga ko batandukanye.

Miley and Liam

Miley Cyrus n'uwahoze ari umugabo we Liam Hemsworth

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru birimo TMZ na People Magazine avuga ko Miley na Cody inkuru y’urukundo rwabo yashyizweho akadomo mu byumweru bicye bishize. Inkuru y'itandukana ryabo yamenyekanye amasaha macye mbere y’uko Miley Cyrus asohora indirimbo ye nshya yise “Midnight Sky”.

 

Src: The Mirror

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND