RFL
Kigali

Bikorimana ukinira Mukura yavuze ko umusaruro mucye yagize watewe no kudakoreshwa ku mikino ikomeye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/08/2020 14:18
0


Gerard Bikorimana usanzwe ari umunyezamu wa Mukura Victory Sport, atangaza ko kuba ataritwaye neza nk'uko byari byitezwe, byatewe no kuba atarigeze akoreshwa ku mikino ikomeye ahubwo akisanga ku gatebe k’abasimbura.



Umwaka w’imikino 2019/20 warangiye ikipe ya Mukura iri ku mwanya wa kane ifite amanota 38, iyi kipe ikaba yaragiye irangwa no guhinduranya abakinnyi ku mikino itandukanye ndetse ikaza no gutandukana n’abatoza bagera kuri batatu, abenshi bavuga ko yaba ariyo ntandaro y’umusaruro mucye ku bakinnyi bamwe bari baguzwe kandi bizewe.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Gerard Bikorimana yadutangarije ko we aza muri Mukura yari azi ko aje kuba umuzamu ubanzamo kuko banamugura ari ko bamubwiraga. Yagize ati ”Naje bambwira ko Mukura ikeneye umuzamu ndetse na Ovambe yari anyishimiye, naraje duhita dutwara igikombe cy’agaciro tunatangira shampiyona, bigeze aho Ovambe baramuhagarika.

Ngira ngo  wowe wari i Butare dukina na Heroes Fc abanyamakuru babaza Tony impamvu ntagaragaye ku mukino, abasubiza ko niba narabanzagamo kwa Ovambe bitavuze ko na we agomba kumbanzamo. Buriya umutoza aba afite amahitamo ku muzamu, ubwo iyo atagukoresheje urategereza ukareba niba ubutaha wazakina”.


Bikorimana yavuye muri Rayon Sports kubera imikino micye

Bikorimana kandi twanamubajije niba iyo atakinishijwe yarabaga abizi cyangwa se yaganirijwe atubwira ko bitigeze bibaho. Yagize ati ”Umutoza Tony Hernande ntabwo yajyaga avuga urutonde rubanzamo hakiri kare abakinnyi twese twabaga tuzi ko turi bukine wenda kugeza habura iminota micye ngo umukino utangire. 

Wenda nkuhaye nk’urugero, ku mukino twatsinzwemo na Rayon sports i Nyamirambo, abakinnyi bose bari bazi ko ndi bubafashe kuri uwo mukino kuko twari tugiye guhura n’ikipe nari narabayemo kandi nari nzi neza gusa byarangiye umukino ntawukinnye”.


Gerard Bikorimana ntabwo yarangije umwaka w’imikino n’ubwo nawo utarangiye, akaba yaravunitse tariki 11 Werurwe 2020 ku mukino Mukura yanganyijemo na As Kigali 2-2, ubu akaba amaze igihe kigera ku mezi atanu ari mu mvune aho ari gukurikiranwa n’umuganga w’ikipe y’igihugu Rutamu Patrick. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND