RFL
Kigali

Espagne: Itabi ryaciwe kurinywera mu ruhame mu guhangana na Covid-19

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/08/2020 18:27
0


Igihugu cya Espagne cyatangaje ko cyamamze kwamagana abantu banywa Itabi bari mu ruhame kubera ko biri mu byatuma habaho ikwirakwiza rya Covid-19.



Intara ya Espagne ya Galiciya yabujije itabi ahantu rusange kubera impungenge zongera ibyago byo kwandura Covid-19. Yashyizeho itegeko ribuza kunywa itabi mu muhanda ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi, nka resitora n’utubari.


 Intara y’amajyaruguru ashyira uburengerazuba ni,iyambere mu gushyiraho ingamba nkizo no kuzubahiriza aho uzafatwa anyway itabi azahanwa,mu bice byose by’igihugu batangiye kubikurikiza.

Spain: Region bans smoking over risk of coronavirus – Ghana Talks ...

Izi ngamba zije mugihe Espagne ihura n’ubwandu bukabije mu Burayi bw’iburengerazuba. Imibare yerekana ko abantu 1,690 mu mibare iheruka ya buri munsi yo ku wa gatatu ni abanduye ubwandu bwa coronavirus, bituma igihugu cyose kigera kuri ku bantu 330.000 banduye covid-19.  

Impamvu nyamukuru Espagne bategetse ko kunywa itabi byacika mu ruhame, ahanini bashingira ku kuba iyo utumuye umwotsi w’itabi ushobora gutembera mu bantu bari hafi yawe mu gihe uri mu ruhame , bityo mu gihe waba ufite ubwandu bwa Covid-19 bikaba  byakwanduza abandi binyuze mu muyaga .

Itabi ni kimwe mu bintu binyobwa cyane ku Isi, Espagne iza ku mwanya wa 36 ku Isi mu bihugu  bifite abantu benshi banywa Itabi cyane.

src:EURONEWS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND