Igihugu cya Espagne cyatangaje ko cyamamze kwamagana abantu banywa Itabi bari mu ruhame kubera ko biri mu byatuma habaho ikwirakwiza rya Covid-19.
Intara ya Espagne ya Galiciya yabujije itabi ahantu rusange kubera impungenge zongera ibyago byo kwandura Covid-19. Yashyizeho itegeko ribuza kunywa itabi mu muhanda ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi, nka resitora n’utubari.
Intara y’amajyaruguru ashyira uburengerazuba ni,iyambere
mu gushyiraho ingamba nkizo no kuzubahiriza aho uzafatwa anyway itabi azahanwa,mu
bice byose by’igihugu batangiye kubikurikiza.
Izi ngamba zije mugihe Espagne ihura n’ubwandu
bukabije mu Burayi bw’iburengerazuba. Imibare yerekana ko abantu 1,690 mu
mibare iheruka ya buri munsi yo ku wa gatatu ni abanduye ubwandu bwa
coronavirus, bituma igihugu cyose kigera kuri ku bantu 330.000 banduye covid-19.
Impamvu nyamukuru Espagne bategetse ko kunywa itabi
byacika mu ruhame, ahanini bashingira ku kuba iyo utumuye umwotsi w’itabi
ushobora gutembera mu bantu bari hafi yawe mu gihe uri mu ruhame , bityo mu
gihe waba ufite ubwandu bwa Covid-19 bikaba
byakwanduza abandi binyuze mu muyaga .
Itabi ni kimwe mu bintu binyobwa cyane ku Isi, Espagne
iza ku mwanya wa 36 ku Isi mu bihugu
bifite abantu benshi banywa Itabi cyane.
src:EURONEWS
TANGA IGITECYEREZO