RFL
Kigali

Umuhanzi Kenzi yasohoye indirimbo ya karindwi yise “Isegonda”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/08/2020 15:49
0


Umuhanzi Manzi Mucyo Kevin wiyise Kenzi yasohoye amashusho y’indirimbo ya karindwi yise “Isegonda” ivuga ku bakumbura ibihe bakabaye baragiranye n’abakunzi babo bakiri kumwe.



‘Isegonda’ ibaye indirimbo ya mbere uyu muhanzi akoreye amashusho kuva yatangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.  Uyu musore ukora injyana ya Afrobeat, RnB n’izindi asanzwe afite indirimbo nka “Ni wowe”, “Smile”, “Moonlight” n’izindi.

Kenzi yakuranye inzozi zo kuzaba umunyamuziki zishyigikirwa n’uburyo yajyaga yitoza kuririmba ari kumwe na nyina usanzwe ari umuririmbyi n’umucuranzi mwiza wa gitari.

Ubu yasohoye amashusho y’indirimbo “Isegonda” ivuga ku rukumbuzi umuntu agira yibuka ibihe byashize yagiranye n’umukunzi we ariko ibyo bihe akaba atarabikoresheje neza bihagije yifuza isegonda rimwe gusa kugira ngo abigarure.

Kenzi yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo ashingiye ku nkuru y’umusore w’inshuti ye wicuza ibihe by’agatangaza atagiranye n’umukobwa bahoze bakundana.

Ati “Ni umusore wakundanaga n’umukobwa. Ariko bakabyirengagiza bombi igihe kiragera batandukanwa n’ibihe. Ariko ubu ng'ubu byararangiye igihe cyararenze.” Kenzi avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo yitegura no gusohora izindi ari nako atekereza gukora Album, gusa ngo akeneye umuterankunga.

Indirimbo ye ya mbere yitwa “Ibibazo” yayisohoye afite imyaka 16 nyuma y’imyaka itatu yari ishize atangiye kwandika indirimbo. Ni indirimbo avuga ko yamuciriye inzira kugeza n’ubu, ndetse ngo abona ko yateye imbere mu guhimba n’uburyo asigaye akoramo indirimbo.

Kenzi yavuze ko afite intego yo gukora umuziki w’umwimerere kandi ukora ku mitima y’abantu. Avuga ko ashaka gukora ku buryo mu myaka itanu iri imbere azaba ari umwe mu bahanzi bakomeye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Umuhanzi Kenzi yasohoye amashusho y'indirimbo "Isegonda" ivuga ku musore wicuza ibihe byiza atagiranye n'umukunzi we

Kenzi yavuze ko afite intego yo gukora umuziki akamenyekana mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba n'ahandi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ISEGONDA" Y'UMUHANZI KENZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND