U Bushinwa bwatangiye ubukangurambaga ku baturage babwo bubabuza kwirinda kumena ibiryo nyuma yaho bigaragaye ko ibiryo bimenwa ari byinshi kandi mu by'ukuri icyorezo cya Coronavirus cyahaye isomo rikomeye iki gihugu nk'uko perezida Xi Jinping yabitangaje.
Mu minsi ishize Perezida w'iki gihugu bwana Xi Jinping
yatangaje ko ingano y’ibiryo abashinwa bari kumena iteye inkeke. Ibi bibaye nyuma
yaho mu minsi ishize Amajyepfo y' u bushinwa yibasiwe n’umwuzure ukangiza
ibiribwa byinshi byari bigeze igihe cyo gusarurwa.
Nyuma yaho iki gihugu gifashe izi ngamba ikinyamakuru Global
Times kibogamiye kuri leta kivuga ko iyo myuzure itazateza ubucye bw'ibiribwa,
ariko ko kumena ibiryo bikwiriye gufatwa nk'ikibazo gikomeye. Ibi bikaba
byatumye ikigo gishinzwe kugemura ibiribwa cyo mu mujyi wa Wuhan cyasabye inzu
z'uburiro (restaurants) kugabanya ingano y'ibiryo ziha abazigana bari mu
matsinda.
Hakaba hafashwe ingamba ko mu gihe haje itsinda ry’abantu
icumi bashaka ibiryo bagomba guhabwa amasahane 9 mu buryo bwo kwirinda ko barya
bagasigaza.Ibi ariko bikaba byatumye benshi bavugako bishobora kuba imbogamizi kuko
muri iki gihugu hari umuco umenyerewe wo gutumiza ibiryo byinshi kurusha
ibikenewe.
Mu busanzwe mu gihugu cy’Ubushinwa kumara ibiryo ku isahani
hari ubwo bifatwa nko kunenga abakiriye abantu ko ibyo babakirije bitari
bihagije.
Ubu buryo bushya bwatangijwe bwo gukangurira abaturage
bubushinwa kwirinda gusigaza ibiryo kw’isahane bwiswe “ N-1” ntibwashimishijwe
abantu kuko bamwe batangiye kubinenga banyuze kumbuga nkoranya mbaga.Aho bamwe
babunengaga bavugako ubu buryo buhutiyeho mbega bwihutiwe gufatwa.
Umwe mu baciye ku rubuga rwa weibo rukunda gukoreshwa cyane
mu Bushinwa yagize ati: "Niba se umuntu agiye muri restaurant wenyine?
Yatumiza amasahani angahe? Zeru?". Ni mu gihe abandi bo bavuze ko abantu
barira muri za 'restaurants' atari bo basigaza ibiryo byinshi, ahubwo ko biba
cyane mu birori byateguwe n’abayobozi.
Mu Bushinwa mu mwaka wa 2015 toni 17 na 18 z'ibiryo zaramenwe
nk'uko Ikigo World Wide Fund for Nature, ishami ryo mu Bushinwa cyabitangaje.
Src:bbc
TANGA IGITECYEREZO