RFL
Kigali

Perezida Trump yatangaje ikurwaho ry’imisoro ku mishahara y’abakozi

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:13/08/2020 10:55
0


Ku munsi w’ejo muri White House ni bwo Perezida Donald Trump yatangaje ko naramuka atsinze amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka,ikibazo kijyanye n’imisoro ku mishara y’abakozi kizarangira.



Ku munsi wo ku wa Gatandatu ni bwo Donald Trump yategetse ishami ry’imari mu gihugu cye guhagarika gukusanya imisoro ku mishahara y’abakozi ingana na 6.2% ibafasha mu bwiteganyirize bwabo.

Ku wa Gatatu tariki 12 Kanama, ni bwo urugereko rw’ubucuruzi rwo muri iki gihugu rwoherereje ibaruwa umunyamabanga w’ishami ry’imari, Steven Mnuchin, rugaragaza ko rutewe impungenge n’ubucuruzi butera itinda ry’imisoro ku mishahara y’abakozi.

Itsinda ry’ubucuruzi ryandikiye Mnuchin ko urugereko rw’ubucuruzi rwishimiye raporo ziheruka gukorwa, rukomeza ruvuga ko nubwo iri tegeko (nyobozi) ritaremezwa, ariko rikeneye gusobanurwa byimbitse mu gihe hari abahitamo iki cyifuzo.

Uru rugereko rugizwe n’abagera ku bihumbi 300 rwagaragaje kutamenya neza nyirabayazana w'itinda kwishyurwa ry’iyi misoro, igihe ubwishyu buzabera ndetse n’uburyo buzakoreshwa mu gukusanya ubwo bwishyu.

Ubuyobozi bufite ububasha bwo gukora hashingiwe ku itegeko ryemerera umunyamabanga w’imari gusubika igihe ntarengwa cy’imisoro nyuma y’ibiza, nk’ibyo ubuyobozi bwakoze mu ntangiriro y’icyorezo cya COVID-19, igihe itariki yo gutanga imisoro yatinze bigahera tariki ya 15 Mata kugera hagati mu kwezi kwa Nyakanga.

Nkuko biteganywa n’itegeko nshinga ry’iki gihugu Kongere(congress) niyo yonyine ifite ububasha bwo kuba hagira impinduka ziba ku bijyanye n’amategeko agenga imisoro.

Trump yagize ati: ”Nindamuka ntsinze amatora , wose nzabababarira ku kijyanye n’ubutinde bw’imisoro ku mishahara cyose ndetse n’icyabangamira imiterere y’ubwizigame, ntituzongera gukora ku bwiteganyirize bwanyu,amafaranga agiye kujya ava mu kigega rusange,nubwo kugira ngo ave muri icyo kigega bisaba icyemezo cya kongere(congress)”.


Perezida Donald Trump yatangaje ikurwaho ry'imisoro ku mishahara y'abakozi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND