Mutoni Agatha Mignonne wiyise Ava Mutoni umuhanzikazi nyarwanda uba mu gihugu cya Kenya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Just help' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni nyuma y'iminsi micye ashyize hanze indirimbo yise 'Afrika' ivuga ko igihe kigeze Afrika ikamurikira Isi.
Ava Mutoni afite indoto zo kuzaba umuhanzikazi ukomeye ku rwego rw'isi. Ni umukobwa wakuriye mu rusengero aho yasengeraga mu Itorero ryitwa Jesus Great Haverst. Yageze muri Kenya mu mwaka wa 2013. Uyu munyempano mushya ufatanya umuziki n'ishuri, yavuze ko yihaye intego yo gukora indirimbo zirimo ubutumwa bureba umuryango mugari, aho yatangiye akora indirimbo 'Afrika', ubu yashyize hanze iyo yise 'Just help'.
TANGA IGITECYEREZO