RFL
Kigali

Lucky de Christ yinjiye mu muziki asubiramo indirimbo ‘Nyame W’akwan Dooso’ yo muri Ghana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/08/2020 18:33
0


Umuhanzikazi Lucky de Christ yahuje imbaraga na Karangwa Kwizera Fabrice bahuriye muri Choeur International basubiramo indirimbo y'umuhanzi wo muri Ghana yitwa "Nyame W’akan Dooso".



Iyi ndirimbo yasubiyemo ivuga ku bukomezi bw’Imana. Ni indirimbo yitezeho ko abantu bazamumenya kandi bagasonzera ubutumwa bwe mu ndirimbo azajya asohora.

Iyi ndirimbo “Nyame W’akwan Dooso [Inzira zawe ni nyishi Nyagasani]” yasohotse kuri uyu wa Kabiri iri mu rurimi rwitwa Twi, ruri mu zikoreshwa cyane mu gihugu cya Ghana.

‘Nyame W’akwan Dooso’ ni iy’umuhanzi witwa Afriyie wo muri Ghana. Mu bihe bitandukanye yagiye iririmbwa n’abahanzi, korali n’abandi batandukanye banyuzwe n’uburyo ikozemo.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Lucky de Christ yavuze ko yakuze akunda umuziki, ndetse ngo nyina yajyaga amubwira ko akiri muto yakundaga kubyina yicaye atabasha guhaguruka.

Uyu mukobwa avuka kuri nyina wari umuririmbyi mwiza wa korali ndetse na Se yari umwanditsi w’indirimbo. Yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu bigendanye n’ubusemuzi n’ihinduranyandiko.

Lucky yatangiye urugendo rw’umuziki we mu 2017. Ni umwe mu baririmbyi b’imena muri Choeur International ari naho yagiriye amahirwe yo guhura n’abaririmbyi b’abanyamwuga bamutoza kuririmba.

Uyu mukobwa avuga ko akiri muto atumvaga ko azakora umuziki, ndetse ngo yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye yashatse gutangira urugendo rw’umuziki “gusa mbona ari ibintu bigoye kandi ntiteguye.

Yiga mu mwaka wa kane w’amashuri nibwo yatangiye kwandika indirimbo zivuga ku rukundo, ariko kuririmba ntiyari abibashije.

Uyu mukobwa yavuze ko afite intego yo gukora indirimbo zifite ubutumwa bwiza, kandi ngo iyi ni intago y’ibindi bintu byinshi byiza azasohora mu bihe bizaza

Ati “Nshaka ko abanyarwanda n'abandi Bose bumva ubutumwa bwiza binyuze kuri Lucky.” Lucky anavuga ko afite intego yo gusubiramo nyinshi mu ndirimbo abantu batibuka kandi ko azanakora Album y’indirimbo ze.

Uyu mukobwa yaririmbye muri Good News Choir, ubu abarizwa muri Choeur International. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Emmy Pro ubarizwa muri Universal Records.

Umuhanzikazi Lucky de Christ yinjiye mu muziki asubiramo indirimbo y'umuhanzi wo muri Ghana

Lucky de Christ ari mu baririmbyi b'imena muri Choeur International

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NYAWE W'AKWAN DOOSO " LUCKY DE CHRIST YASUBIYEMO AFATANYIJE NA DR ARISTOTE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND