Ntabwo ari bibi kuvuga ko abagore bakunda cyane abagabo n'ubwo habaho amahitamo atandukanye, umugore ashobora gukururwa na kamere y'umugabo gusa, atitaye ku kuntu asa neza cyangwa atameze neza gusa hari imbaraga zitagaragara zigena ibipimo byo guhitamo kwacu.
Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Huazhong yo mu Bushinwa bugaragaza ko imico yerekanwe ifasha kumenya uburanga bwo mu maso, Ibintu byitwa "ingaruka za halo" aho ihame ari uko imico iranga umuntu igaragarira mu maso. Aha rero hari imiterere imwe n’imwe y’abagabo ikururira abagore cyane kubakunda bakabimariramo.
Umugabo ukunda gusetsa cyane: Urwenya rushobora kuba
imbaraga zireshya, ku bazi kurukoresha neza mu buryo butagaragara, burya gusetsa ni umutungo wo kureshya
udahabwa buri wese. Ntabwo bitangaje kuba abanyarwenya bazwi cyane bakundwa n’abagore beza cyane. Umugabo ukunda gusetsa aba intandaro y’ikigereranyo, abagore bamwe
bashobora kwirukira.
Umugabo uzi gukunda akabishyira mu bikorwa: Wa mugabo uhora
azanira utuntu umukunzi we, indabyo nziza, igihe cyose uri romantique, ni byo
abagore baba bashaka, bashimishwa no kuba imbere y’umugabo uzi gukundwakaza, ufite
ubwuzu no kubitaho cyane.
Umugabo w’umwizerwa: Abagore benshi batinya guhemukirwa n’abagabo ariko umugabo w’umwizerwa
nta mugore utamukunda ndetse nta n’ibanga umugore yamuhisha uko ryaba rimeze
kose bene uyu mugabo akundwa n’abagore by’indengakamere.
Umugabo w’intwari: Abagore barwanira gukundwa n’umugabo w’intwari
ufite ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho, ku buryo umugore wamenye ko umugabo
runaka ari umunyabwenge, ari intwari ndetse ko hari aho yabashije kugera kubera
ibikorwa bye, akora uko ashoboye kose uwo mugabo akamukunda.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO