RFL
Kigali

Somalia: Ubusabe bwo guhindura itegeko rishyingira abana ku gahato

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:10/08/2020 19:21
0


Impirimbanyi ziharanira uburengazira bw’abana muri Somalia zagejeje inyandiko ku nteko ishinga amategeko y’iki gihugu isaba ko hahindurwa itegeko rishaka gushyirwaho rishyingira abana ku gahato.



Iyi nyandiko isaba ihindurwa ry’iri tegeko imaze gusinywaho n’abantu ibihumbi bitandatu (6000) kugeza ubu. Bimwe mu biri muri iyi nyandiko bigaragaza ko iri tegeko rinyuranyije n’ibivugwa mu n’itegeko nshinga ry’igihugu ndetse n’amasezerano mpuzamahanga.

Iyi nyandiko ikomeza ivuga ko inteko ishingamategeko ya Somalia igiye gutora itegeko rigenga imibonano mpuzabitsina (Intercourse Bill), ibi bikaba bizarushaho kubangamira uburenganzira bwa muntu muri rusange bidasize n’ubwigenge bw’umubiri bw’abana ndetse n’ubwigenge bw’abagore n’abakobwa bo muri Somalia.

Ambasaderi w’u Bwongereza muri Somalia, Ben Fender ku rukuta rwe rwa Twitter, yasesenguye iby’iki kibazo avuga ko uyu mushinga mushya w’iri tegeko wemera ishyingirwa ry’abangavu, gusa ikigaragara ni uko iri shyingirwa ry’agahato ahanini umuryango ari wo urigiramo uruhare kurusha nyir'ubwite.

Umuryango w’abibumbye nawo wanenze bikomeye iby’iri tegeko ugaragaza ko ridakwiye. Uyu mushinga w’iri tegeko umaze imyaka ibiri mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’abana muri iki gihugu zo zivuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigenda ryiyongera muri Somalia ariko abahohoterwa bakunze kwanga gutanga ibirego cyangwa se gutangaza ababahohoteye, ibi ahanini bikaba biterwa no kutabiha agaciro ndetse na kirazira z’umuco wabo.


Muri Somalia bari gusaba ko hahindurwa itegeko rishyingira abana ku gahato






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND