RFL
Kigali

Umuhanzi Yahaya Sharif yakatiwe kuzicwa amanitswe nyuma y’indirimbo yakoze ituka Intumwa Muhammad

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/08/2020 22:43
0


Umuhanzi, Yahaya Sharif-Aminu wo mu gihugu cya Nigeria, yakatiwe urwo gupfa azira indirimbo yasohoye irimo ubutumwa busingiza Umuyobozi w’Umusigiti (Imamu) kuruta kuvuga no gusingiza Intumwa y’Imana Muhammad.



Amakuru atangazwa n’ibinyamkuru bitandukanye birimo The Guardian, Allafrica n'ibindi, avuga Yahaya Sharif-Aminu, yabanje kumva ko yakoze amakosa maze ajya kwihisha. Nyuma yo kwihisha kwe imiryango ya Kisilamu yararakaye itwikira umuryango we ni ko kuva mu buhungiro arigaragraza.

Kannywood: Takaitaccen Labarin Umar M. Sharif, Shahararren Mawaki ...

Urukiko rwo hejuru rwa Shari'a (rugendera ku mahame ya Islamu) rwicaye muri Hausawa Quarters muri Kano maze rutangaza ko rwakatiye umuhanzi Yahaya Aminu Sharif w'imyaka 22 y'amavuko kuzicwa amanitswe azira gutuka Intumwa Muhamadi.

Mu cyo ku wa Mbere, urukiko rwa Shari'a Khadi, rwemeje ko Sharif ahamwa n'icyaha aregwa kimwe gihana imbibi n'ibitekerezo bitesha agaciro bikubiye mu ndirimbo ze. Sharif, utuye mu gace ka Sharifai mu mujyi wa Kano, yashinjwaga kuba yaratutse Intumwa Muhammad mu ndirimbo yakwirakwije binyuze kuri WhatsApp muri Werurwe 2020.

Kannywood: Wata matashiya tayi balaguro daga jamhuriyyar Nijar ...

Igikorwa cya Sharif cyaje kumenyeshwa rubanda ku ya 4 Werurwe 2020, Yahaya Sharif-Aminu, bivugwa ko yaburanye afuzwe agakatirwa urwo gupfa ariko we ngo azajuririra urukiko ku mwanzuro wo kumunyonga bafashe.

Umar M Shareef - Takamani (official audio) - YouTube

Mu myemereye ya Islamu, bemera ko Intuma Muhammad agomba gusabirwa imigisha muri buri Sengesho mu rwego kwo kumwubahisha ku Mana, umuvuze nabi gato, amahame ya Islamu cyane cyane mu bihugu by’Abarabu aba akoze icyaha ndetse rimwe na rimwe aricwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND