RFL
Kigali

Kenya: Safi Mugisha uzwi muri Alarm Ministries yashyize hanze indirimbo nshya 'Yote Kwisha'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/08/2020 15:51
0


Safi Mugisha umuhanzikazi nyarwanda ubarizwa muri Kenya, uzwi cyane muri Alarm Ministries yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Yote Kwisha' yasohokanye n'amashusho yayo. Yatangaje agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki nk'umuhanzikazi ku giti cye dore ko yawukoranaga imbaraga nke.



Iyo umubajije uti Safi Mugisha ni muntu ki, agusubiza muri ubu buryo: "Safi Mugisha ni umuririmbyi wa Gospel ushobora kuririmba n'indirimbo z'ubuzima busanzwe zagira abantu inama, nkaba nabarizwa no mu itsinda rya Alarm Ministries ku ijwi rya kabiri, nkaba no mu bayoboraga mu itsinda ryo kuramya  no guhimbaza, nkaba ndi umu single mama, nkaba ubu mbarizwa mu gihugu cya Kenya, Nairobi".

Ku bijyanye n'impamvu yari amaze igihe atumvikana cyane mu muziki, yavuze ko nyuma yo kugera muri Kenya yabanje kwita ku muryango we. Ati "Kutumvikana si uko nari nabivuyemo ahubwo nageze Kenya kubera mfite umuryango mbanza kwita ku muryango no gushakisha ubuzima kwipanga kumenyera igihugu".

Agarukanye imbaraga zidasanzwe!


Mu kiganiro na INYARWANDA, Safi Mugisha yadutangarije ko agarukanye imbaraga nyinshi na cyane ko ubu afite itsinda riri kumufasha. Ati "Ngarukanye imbaraga zidasanzwe mu muziki kuko ubu mfite team turi gukorana ndetse ubu mfite project ya album y’indirimbo 8 muri studio zikirimo neza ku buryo nzajya nsohora indirimbo imwe ku yindi kandi zigasohokana n’amashusho".

Yavuze ko ibi azabifashwamo n'itsinda rye rigizwe n'aba producer be ari bo Gedeon pro wo muri Kembo music studio ari nawe utunganya amajwi na Hirwa Sincerite ari we Director we wa video ndetse n’umujyanama we ukomeye Cyubahiro Janvier umufasha mu buryo bw’ibitekerezo no mu bushobozi. Ati "Ibyo ni byo natanga nka gihamya ko naje nje mu muziki nta gusubira inyuma. Abakunzi b’umuziki wanjye banyitege kuko mbahishiye byinshi mu gaseke".


Asobanura indirimbo ye nshya, Safi Mugisha yagize ati "Indirimbo irasobanura ku bantu bari bafite ibibazo bitandukanye ko byose birangiye Imana iri kumwe nabo ntizabareka. Chorus iravuga ngo 'Yote kwisha byose birarangiye ibikubabaje byose birarangiye, inshuti n'abavandimwe batakikureba byose birarangiye, urugo rwanze, abana barira kubera ubuzima unyuramo birarangiye, uwo wakundaga yari yarakubabaje byose birarangiye. Imana ije gusana uwo mutima wasadutsemo igiye kuwuteranya, Imana ntiyakureka iragukunda".

Safi Mugisha yavuze ko ateganya kuza vuba mu Rwanda ndetse ngo yifuza no kuhakorera igitaramo azamurikiramo Album ye. Yagize ati "Mu Rwanda ni iwacu ndaje vuba inzira zatangiye gufunguka. Ndashaka kuza, ndateganya kuzaza nateguye concert kandi album yanjye ngomba kuzayi launchinga mu Rwanda". Safi Mugisha ni umwe mu baririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries, gusa kuri ubu ananyuzamo agakora indirimbo ze ku giti cye, akaba ari muri urwo rwego magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Yote Kwisha'.


Safi Mugisha avuga ko agarukanye imbaraga nyinshi

Producer Gedeon ni umwe mu bari gufasha bya hafi Safi Mugisha


Cyubahiro Janvier umwe mu itsinda riri gufasha bya hafi Safi Mugisha

REBA HANO 'YOTE KWISHA' INDIRIMBO NSHYA YA SAFI MUGISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND