RFL
Kigali

Habineza Joseph wari umuyobozi wa Radiant Yacu yamaze kwirukanwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/08/2020 14:29
0


Amb Joseph Habineza wari Umuyobozi w’ikigo cy’ubwishingizi cyihaye intego yo gufasha n’ababukeneye ariko bafite amikoro aciriritse ‘Radiant Yacu’ yirukanwe ku mirimo ye ashinjwa gutanga umusaruro udahagije.



Ambasaderi Joseph Habineza wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo ndetse akaba yarigeze no guhagararira u Rwanda muri Nigeria, yagizwe Umuyobozi wa Radiant muri Gicurasi 2019.

Inteko rusange y’ikigo cy’ubwishingizi ‘Radiant Insurance’ yateranye mu cyumweru gishize, yafashe umwanzuro wo kwirukana Habineza Joe kubera impamvu z’umusaruro muke muri icyo kigo.

Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joseph Habineza yari yatangiye ubucuruzi bwa makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ zakorwaga n’uruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’, zacurujwe mu Rwanda.

Joseph Habineza mbere yo kugirwa Umuyobozi wa Radiant Yacu, yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria imyaka ibiri.

Joseph habineza yabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco guhera 2004-2011, nyuma agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria guhera 2011-2014. Aherutse kugaragara ari muri studio itunganya umuziki icyo gihe akaba yaratangaje ko ari gutunganya indirimbo ye bwite.

Amb. Habineza Joseph yirukanwe mu kigo cya Radiant





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND