RFL
Kigali

Harmonize yahishuye ibitari bizwi byatumye atandukana n’Umunya-Tanzaniyakazi birimo ko yashakaga kuryamana na Diamond

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2020 11:02
0


Umuhanzi Rajab Abdul Kahali [Harmonize], yatangaje ko Umunya-Tanzaniyakazi w’umukinnyi wa filime Jacqueline Wolper batandukanye bitewe n’uko yamutendekaga ndetse ko yari afite inyota yo kuryamana na Diamond.



Ibi Harmonize yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 09 Kanama 2020 mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Mujyi wa Dodoma muri Tanzania, aho yanavuze ko umukunzi we mushya Sarah Michelotti yitegura kwibaruka. 

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe yavuze ko yahamije isezerano rye n’uyu mugore we Sarah amaze ukwezi kumwe amuteye inda kandi ko atamukurikiyeho amafaranga nk’uko benshi babyumvise.

Harmonize yavuze ko icyemezo cyo gutandukana na Jacqueline Wolper kitahutiyeho, kuko yabanje gukusanya ibimenyetso byagejeje ku ndunduro y’urukundo rwabonekaga mu maso ya buri umwe.

Yavuze ko yabonye ibihamya by’uko Jacqueline yamucaga inyuma n’umugabo wo mu Burundi n’undi ubarizwa mu Bushinwa atigeze avuga amazina.

Uyu muhanzi washinze Label ye avuga ko yateye inkunga y’amashilingi miliyoni 30 Jacqueline Wolper kugira ngo yongere yisuganye yagure ubushabitsi bwe mu Bushinwa, ariko ngo yayakoresheje mu iraha n’uyu mugabo.

Harmonize avuga ko yagiye yanga kuvuga ku cyatumye atandukana na Jacqueline ahanini bitewe n’uko “nta kunda kuvuga ibibi by’umugore.”

Ngo yagiye akomeza umutima we, mu gihe Jacqueline we yajyaga mu itangazamakuru akavuga ko Harmonize yakunze Michellotti kubera ko afite amafaranga kandi azamubera umuterankunga w’ibikorwa bye.

Harmonize avuga ko ubwo yakoreraga ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jacqueline yabonye umwanya wo kujya mu Burundi gusura umugabo we wamwicaje mu mudoka y’agaciro ya Range Rover.     

Amafoto y’ibihe byiza Jacqueline yagiranye n’uyu mugabo ngo yageze Harmonize agira ngo ararota.

Avuga ko yabajije Jacqueline niba ibyo abona ari ukuri, undi amusubiza “ni umuvandimwe wanjye kandi ntakindi kirenzeho.”

Harmonize avuga ko yahaye amashilingi miliyoni 30 Jacqueline yo kwisunganya mu gihe we nta nzu, ubutaka n’ibindi yari afite.

Avuga ko yabikoze kubera ko yamukundaga. Ngo ayo mafaranga Jacqueline yayajyanye mu Bushinwa ahura n’umugabo wamuteretaga bagirana ibihe byiza.

Ubwo Harmonize yamubazaga ibye n’uyu mugabo, ngo uyu mukobwa yamubwiye ko ari inshuti ye isanzwe kandi “ni umugabo tudashobora gukundana.”        

Ubu ngo Jacqueline ari mu rukundo n’uyu mugabo wo mu Bushinwa yihakanaga mbere. Ibintu byerekana ko bombi bari bamaze igihe bakundana.

Harmonize avuga ko urukundo rw’aba bombi rwigaragaje ubwo yari avuye muri Amerika mu bitaramo agategura isabukuru ya Jacqueline yanamuteguriye imodoka y’amashilingi miliyoni 15.

Ibi birori yari yabiteguriye muri Serena, yatumiye n’inshuti ze. Harmonize yasabye mushiki we guhamagara Jacqueline ngo amusange muri Serena aho yari kumwe n’umunya-Nigeria wari ugiye kumuha ikiraka muri filime.

Jacqueline ngo yarabyubahirije asanga Harmonize muri Serena. Mu gihe Harmonize yitegura guha urufunguzo rw’imodoka Jacqueline, wa mugabo wo mu Bushinwa yahise amuhamagara.

Harmonize avuga ko byamubabaje mu buryo bukomeye, anyuza amaso mu butumwa bugufi uyu mukobwa yagiye yandikirwa, abamuhamagaye barimo n’umugabo wo mu Burundi yumva ko yagambaniwe.

Uyu muhanzi avuga ko icyo gihe batahise batandukana, ahubwo ngo yamuhaye imbabazi.

Ngo icyashyize iherezo ku rukundo rw’abo ni uko Jacqueline yakomeje kugaragaza inyota yo kurara mu buriri bumwe n’umuyobozi wa Label ya WCB, Diamond Platnumz.

Harmonize avuga ko bari mu birori mu nzu ya Diamond, uyu mukobwa Jacqueline yakomeje kugaragaza ko yifuza Diamond ndetse agakora ibimenyetso byagiye bigaragarira buri umwe. 

Ngo Jacqueline yabwiye Diamond ko yemeye gukundana na Harmonize, kugira ngo azabone uko amugeraho [Diamond baryamane].

Harmonize avuga ko atigeze yifuza kuvuga kuri ibi bintu, ariko yagiye ababazwa n’uko Jacqueline agenda avuga ko yarongoye umuterankunga [Sarah].

Ngo Diamond ajya kumubwira ko Jacqueline yifuzaga kuryamana nawe, yabanje gusoma kuri manyinya, kuko nawe byari byamurenze.

Ku wa 08 Nzeri 2018 nibwo Harmonize yakoze ubukwe mu ibanga n’umukunzi we ukomoka mu Butaliyani Sarah Michelotti bamaze igihe bakundana.

Ubu bukwe bwabo bwabimburiwe no gusezerana imbere y’Imana mu idini ya Islam nyuma bajya kwiyakira bibera muri Serena Hotel mu mujyi wa Dar es Salaam, witabirwa n’abantu 100 gusa.

Ubukwe bwa Harmonize bwaratunguranye cyane kuko nta bantu bari bazi ko buzaba uretse abo yatumiye gusa nabo babitse ibanga kugeza butashye.

Harmonize yatangaje ko umukunzi we Sarah yitegura kwibaruka imfura

Umuhanzi Harmonize yavuze ko atakurikiye amafaranga kuri Sarah nk'uko byagiye bitangazwa na Jacqueline

Harmonize yavuze ko yatandukanye na Jacqueline Wolper kuko yamucaga inyuma kandi akaba yarashakaga kuryamana na Diamond





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND