Inzobere mu by’imirire zigaragaza ko kurya watermelon ukarenza urugero bishobora kugira ingaruka nyinshi mu mubiri zirimo n’umubyibuho ukabije.
Umuganga w’inzobere
mu by’imirire witwa Olga Grigorian wo mu Burusiya yabwiye Govorit Moskva ko
kurya uru rubuto cyane bitera ikibazo mu igogora, agira inama abantu bafite
uburwayi burimo n’ubwa Diabete ko bakwiye kwirinda kuryaho na gato.
Yagize ati “Niba urya watermelon irenze 1,5kg ku munsi uba ufite ibyago byo kugira umubyibuho ukabije". Akomeza avuga ko bituruka ku kuba uru rubuto rwongera ibinure mu mubiri bityo ko abantu bakwiye kurwirinda kuko bigoranye muri ibi bihe gutakaza ibiro ku mubare munini w’abantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.
Uyu muganga agira inama abantu barya uru rubuto kutarenza amagarama 300 ku munsi. Agira inama abantu bagira ikibazo cya areriji, asima n’izo kuruhu bose ko batagomba kurya kuri uru rubuto kuko byabazanira ibibazo bikomeye ku buzima bwabo.
Avuga ko ntamuntu ukwiye kurya amagarama arenze 300 y’uru rubuto icyarimwe cyangwa ngo abe yanywa umutobe warwo urenze uru rugero. Agira ati “Mugomba kumva ko watermelon igira uburyohe cyane bitewe n’uko ibamo isukari nyinshi, abantu rero bakwiye kugenzura uburyo bwo kuyirya badakurikiye uburyohe ngo barenze urugero.”
TANGA IGITECYEREZO