RFL
Kigali

Umuhanzikazi Samila yinjiye mu muziki asohora indirimbo yavuzemo inzozi ze-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2020 12:36
0


Umuhanzikazi Wizeye Djamillah [Samila] yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo “Inzozi” avuga ko yiteguye gukora cyane akagera ku bwamamare.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Inzozi” yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 07 Kanama 2020, afite iminota 2 n’amasegonda 55’. 

Iyi ndirimbo ishingiye ku nzozi umuhanzikazi Samila yifuza kugeraho. Ni indirimbo avuga ko imushimisha kandi ikamuha icyizere n’imbaraga zo gukora cyane kugira ngo azagere ku nzozi ze.

Iyi ndirimbo kandi yatumye ahinduka mu bitekerezo yumva ko akeneye gukora cyane kugira ngo agere ku nzozi ze.

Iyi ndirimbo ayitezeho ko izahindura ubuzima bwe, ikagira aho imugezaho. Samila yabwiye INYARWANDA, ko afite intego yo gukora umuziki ukamuteza imbere kandi agahagararira neza u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Avuga ko ashaka kugera kure kandi akaba icyamamare ku rwego rw’Isi. Ni ibintu avuga ko azageraho ashingiye ku kuba afite ubushake.

Ati “Icya mbere iyo ukunda umurimo bituma ukora cyane. Nzakora cyane ntacika intege ibyo bizatuma ngera ku nzozi zange.”

Yavuze ko azahanira gukora indirimbo zikora ku mitima y’abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Uyu mukobwa yabonye izuba ku wa 07 Mata 1998, aho yakuriye mu muryango w’Abakristo.

Samila yatangiye urugendo rw’umuziki muri Mata 2020 biturutse ku bushake yiyumvisemo bwo gukora indirimbo zifite icyanga kandi akumva atiteguye gusubira inyuma.

Avuga ko akiri muto yiyumvagamo gukora umuziki kandi akagera kure, ndetse ngo ku myaka icyenda y’amavuko yahanze zimwe mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Samila yaririmbye muri korali ya ADEPR Kamuhoza n’iyitwa Angelos EPR Kiyovu.

Umuhanzikazi Samila yinjiye mu muziki asohora amashusho y'indirimbo nshya yise "Inzozi"

Umuhanzikazi Samila yavuze ko afite intego yo gukora cyane akagera ku rwego rw'Isi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "INZOZI" Y'UMUHANZIKAZI SAMILA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND