RFL
Kigali

Sherry Uwase yakoze indirimbo ikangurira kwizihirwa mu buryo buri wese yiyumvamo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2020 10:35
0


Umuhanzikazi Sherry Doreen Uwase uzwi kandi Sherry Uwase yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Bouger” ikangurira abantu kwizihirwa mu buryo buri wese yiyumvamo.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Bouger” yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 07 Nyakanga 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 06’. ‘Bouger’ ije ikurikira indirimbo “Gerayo” ya Sherry Uwase yari imaze amezi abiri isohotse iri ku rubuga rwa Youtube, aho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 5.

‘Bouger’ ni indirimbo ibyinitse ndetse irimo abantu basanzwe bazwi barimo umukinnyi wa filime, Nkota Eugene, Yannick, Gigi, Naomie, Sabine n’abandi. Sherry Uwase yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo “Bouger” agira ngo akangurire abantu kwizihirwa mu buryo bwose nubwo baba bari mu bihe bigoye.

Yavuze ko kuba ibyinitse ntaho bihuriye n’uko yayisohoye mu gihe cy’impeshyi aho abantu bakunda gusohoka, ariko kandi ngo nabyo bifite akamaro. Uyu muhanzikazi yavuze ko iyi ndirimbo ayitezeho ko yakundwa buri wese akumva ko kwizihirwa muri ibihe arimo ntacyo bitwaye.

Ni indirimbo kandi yitezeho ko “yamurikira Abanyarwanda muri rusange igihangano cyanjye bagakomeza kuntega amatwi bashyigikiye.” Sherry azwi mu ndirimbo nka 'Zahabu', 'Yesu Ndagukunda' ndetse aherutse gusubiramo indirimbo 'Laurette' ya Kamaliza. 

Sherry Uwase yatangiye kuririmba afite imyaka 10. Mu 2015 nibwo yasohoye indirimbo ya mbere yise ‘Mbikesha Uwiteka’. Avuka mu muryango w’abana bane, ni ubuheta. Barumuna be bakunda umuziki b'abaririmbyi.


Sherry Uwase yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Bouger"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "BOUGER" Y'UMUHANZIKAZI SHERRY UWASE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND