RFL
Kigali

Se wa Eddie Nketiah wa Arsenal ntiyifuza ko umuhungu we akinira Ghana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/08/2020 15:22
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryatangiye kugaragaza ko ryifuza ko rutahizamu ukiri muto ukinira Arsenal Eddie Nketiah yakinira igihugu cya Ghana anavukamo, ariko umubyeyi we ntabyumva kuko avuga ko umupira w’amaguru muri Ghana ukiri mu kajagari.



Eddie Nketiah w’imyaka 21 y’amavuko yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza y’abatarengeje imyaka 21, ariko Ghana yo irifuza ko yayikinira mu batarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe y’igihugu nkuru izwi ku izina rya ‘Black Stars’.

Nyuma y’umukino wa nyuma muri FA Cup Arsenal yari imaze gutsindamo Chelsea ibitego 2-1 ikanegukana igikombe, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryoherereje ubutumwa bushimira uyu mukinnyi n’ikipe ye ku ntsinzi ikomeye bari bamaze kubona.

Nyirarume wa Nketiah, Vincent Owusu Appiah yumvikanye muri bimwe mu bitangazamakuru byo muri Ghana asobanura inzira zishoboka kugira ngo mwishywa we yemere gukinira Black Stars ya Ghana.

Yavuze ko perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana, Kurt Okraku, yagejeje igitecyerezo kuri Papa wa Nketia ko yifuza ko umuhungu we yakinira igihugu cya Ghana ariko ntiyabyemeye.

Yagize ati “Imyubakire y’umupira w’amaguru muri Ghana ntabwo ari myiza, papa we ntiyamwemerera gukinira Black Stars “.

“Intego ya mbere ya Nketiah ni ukubanza gufatisha muri Arsenal, akabona umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga, ibyo gukinira Black Stars cyangwa Three Lions y’u Bwongereza azaba abitekerezaho nyuma. Kurt Okraku yaganiriye na Papa wa Nketiah ariko ntabwo papa we ashaka ko akinira Ghana “.

 Vincent Owusu yagiriye inama Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana, ku buryo yakoresha kugira ngo yumvishe Papa wa Nketiah ko umuhungu we agomba gukinira Ghana.

Yagize ati “Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana, agomba gufata indege akerekeza I London akajya kuganira n’umuryango wa Nketiah, ntekereza ko icyo kiganiro cyatanga umusaruro mwiza ku banya-Ghana “.

Eddie Nketiah ni mwe mu bakinnyi bafashije Arsenal kwegukana igikombe cya FA Cup







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND