RFL
Kigali

Musanze: Abaraperi 4 bahuje imbaraga bakorana indirimbo 'Ubwonko' - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/08/2020 13:26
0


Umuraperi Mr African Darius wo mu karere ka Musanze hamwe n'abaraperi 3 bagenzi be nabo b'i Musanze ari bo: Eli Mill, Fizzo Mason na Chrizzbee bakoranye indirimbo bise 'Ubwonko' igaruka ku mikorere y'ubwonko bw'abaraperi.



Aba baraperi bihurije hamwe bagakora indirimbo bise ubwonko, batangaje ko bashatse kuvuga ko ubwonko bw'abaraperi bukora neza kandi vuba mu gihe gikwiriye. Umwe muri bo yunzemo ati "Kandi ko nta mu rapper ushobora gutuza atarakora icyo yiyemeje, kandi bisobanuye ko gukora cyane bitanga umusaruro".

Niyikiza Fidele ari we Fizzo Mason yabwiye INYARWANDA ko "umuntu wese atangira igikorwa benshi babica amazi nyuma bikarangira babaye abaterankunga abapingaga bakaba abafana". Yasoje abwira abantu ko n'ubwo amaze igihe kinini akora umuziki, kuri ubu ari gukoresha ingufu nk'aho ari bwo akiza cyangwa agitangira.


Fizzo Mason ari gukoresha imbaraga nyinshi mu muziki nk'aho ari bwo agitangira

REBA HANO INDIRIMBO 'UBWONKO' YA FIZZO MASON FT ALL STARS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND