RFL
Kigali

Nje guhatana n’amatsinda! Njuga winjiye mu muziki afite inzozi zo gutegura ibihembo ku bakinnyi ba filime-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2020 14:40
0


Umukinnyi wa filime Ngabo Leo uzwi nka Njuga yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo yise “Simbishoboye” avuga ko afite intego yo guhindisha umushyitsi amatsinda akora umuziki mu Rwanda.



Njuga azwi cyane muri filime “Seburikoko” itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda ari nayo yatumye agira izina rikomeye n’ubwo hari izindi zabanje yakinnyemo nk’umukinnyi w’imena. 

Ubu yinjiye mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga asohora amashusho y’indirimbo yise “Simbishoboye” afatanyije n’undi musore bahuriye muri “Njuga Band.”

Njuga asanzwe afite indirimbo zagiye zishyirwa ku rubuga rwa Youtube n’abantu batandukanye yifuza kongera gusubiramo mu buryo bugezweho akazimurikira abafana be.

Kuba asanzwe ari umukinnyi wa filime ufite n’ibiraka bitandukanye ntabibonamo ikibazo, kuko buri kimwe azajya akigenera umwanya ukwiye.

Uyu musore yakuze afite inzozi zo kuzavamo umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye ariko ngo uko yateraga intambwe mu buzima, yahinduye icyerekezo cy’ubuzima.

Yabwiye INYARWANDA, ko atigeze atekereza gukora umuziki, ahubwo ko byagiye biza muri we yumva afite inyota yo kubyaza umusaruro ubwamamare acyesha cinema.

Njuga avuga ko agamije gushimisha abafana be no gutanga ubutumwa bwubaka umubare munini kurusha kuririmba ibishegu n’ubwo afite indirimbo imwe birimo ajya yumvira mu rugo.

Ati “Ni ukuvuga ngo kano kanya ibintu nakoze nakoreye Abanyarwanda, barabikunze, barabyakiriye, hari abo byatunguye, hari abari kumbwira ngo ‘courage’.”

Njuga avuga ko cinema yamuhuje n’abantu anitezeho ko abamukunze muri iyo nzira bazamushyigikira mu rugendo rushya yatangiye nk’umuhanzi ufite intego ikomeye.

Njuga avuga ko yinjiye mu muziki atagamije guhangana n’umuhanzi umwe, ahubwo ngo afite intego yo guhangana n’amatsinda y’aba agikora ndetse n’andi atekereza kubyutsa umutwe.

Ati “Amatsinda muzi izahoze ari za Dream Boys zasenyutse, Urban Boys njyewe n’izo ndi guhangana nazo, abahanzi mubihorere bikorere ibyabo.”

Avuga ko azakora ashyizemo ingufu kugira ngo we na Bruce Melodie bazakorane indirimbo, ariko kandi ngo bishobora kugera igihe aho Melodie ari we uzamusaba ko bakorana.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "SIMBISHOBOYE" YA NJUGA BAND

">

Njuga avuga ko mu myaka itatu yari umukinnyi wa filime ukomeye ufite n’ibikorwa bifatika ariko ngo ntiyigeze ashyirwa mu bahatanira ibihembo Rwanda International Movie Awards.

Yavuze ko kuba atarashyizwemo byatewe n’ibyo yita ‘kwironda’ by’abategura ibi bihembo.

Avuga ko ibi ari byo bisubiza inyuma cinema Nyarwanda, ariko ko we ari gushaka igisubizo cy’iki bintu aho agiye gushaka abaterankunga bakamufasha gutera ibihembo ku bakinnyi ba filime.

Ati “Izo nzozi ndazifite zo gutanga ibihembo. Niyo najya mfata ‘tax voiture’ n’abanyamakuru nka batanu nkagenda nkashyira umuntu igihembo iwabo, nkamubwira nti iki gihembo nyiguhaye kubera ko wakoze.”

Njuga avuga ko ibihembo bye bizajya biherekezwa n’amafaranga bitandukanye n’ibitangwa muri Rwanda International Movie Awards, avuga ko hari n’ababicanisha imbabura.

Anavuga ko yahisemo gutegura ibi bihembo bitewe n’uko abegukana ibya Rwanda International Movie Awards ntacyo bibamarira.

Mu mishinga ya vuba, Njuga afite harimo filime ye bwite azakora afatanyije na Producer Fayzo.

Umuhanzi Njuga yinjiye mu muziki avuga ko aje guhangana n'amatsinda ariho n'atekereza kubura umutwe

Njuga yavuze ko afite inzozi zo gutegura ibihembo ku bakinnyi ba filime

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE N'UMUHANZI AKABA N'UMUKINNYI WA FILIME NJUGA

">

AMAFOTO&VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND