RFL
Kigali

Mutima yinjiye mu muziki n’indirimbo yakomoye ku musore wamwanze kubera amabwire-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2020 8:41
0


Umuhanzikazi Mubirigi Pierrine Alleluia [Mutima] yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo ya mbere yise “Bazavuga” yakomoye ku musore wamwanze kubera abamugiye mu matwi.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Bazavuga” yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 05 Kanama 2020, afite iminota 02 n’amasegonda 49’.

Indirimbo ye nshya yasohoye yubakiye ku nkuru y’ibyamubayeho igihe yakundanaga n’umusore bagatandukana kubera amabwire.

Mutima yabwiye INYARWANDA, ko uyu musore yari afite inshuti z’abahungu bamubwiraga ko ashobora kuba ajya mu ngeso mbi bitewe n’uko ari umuhanzikazi utaha mu ijoro.

Avuga ko ibyo umukunzi we yabwirwaga bitari ukuri, ariko kandi ngo igihe bakundanaga benshi bari bagifite “Imyumvire yo hasi bafata umuhanzi nk’indaya cyangwa ikirara.”

Mutima ukora injyana ya RnB, ati “Yari we musore wa mbere dukundanye. Kandi icyo gihe nari mfite amarangamutima nyayo no gukunda by’ukuri.”

Yavuze ko yahisemo kuririmba ku rukundo rwe rwa mbere mu rwego rwo kugaragariza uyu musore ko yamukunda bya nyabyo.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko avuka mu muryango w’abana bane akaba ari we mfura. Yatangiye kuririmba afite imyaka 8 ku bigo bitandukanye yizeho.

Mutima ni umwe mu banyeshuri bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo byanatumye yinjira mu itsinda rya Sebeya Band ryashinzwe n’abanyeshuri bize kuri iri shuri.

Yavuye muri Sebeya Band mu 2016 yinjira muri Neptunez Band iririmba muri Kigali Jazz Junction avamo muri Mutarama 2020 ari nabwo yatangiraga urugendo nk’umuhanzi wigenga.

Mu gihe cy’imyaka ine yamaze muri Neptunez Band, Mutima avuga ko yungukiyemo byinshi, ndetse ko byamuhaye amahirwe yo kuririmba n’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Johnny Drille.

Uyu mukobwa avuga ko yakuze akunda abahanzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barimo Mbilia Bel, The Ben wo mu Rwanda n’abandi.

Mutima wakuranye inzozi zo kuzaba umukinnyi wa Basketball, yabwiye INYARWANDA, ko afite intego yo gukora umuziki uryoheye amatwi y’abantu cyane abakundana kandi ukamutunga.

Yavuze ko afite intego yo gukora umuziki nibura kugeza ku myaka 80 y’amavuko kandi ko azabigeraho akora indirimbo zizumvikana muri Afurika no ku Isi yose.

Ati “Ndumva nshaka kugera aho najya njya hose muri Afurika bumva indirimbo yanjye. Nkumva bacuranga indirimbo yanjye.”

Akomeza ati “Gahunda mfite mu muziki ni uko umuziki ugomba kungaburira ndetse ukanteza imbere mu mibereho yanjye ndetse n’ubuzima bwanjye bwa buri munsi.”

Umuhanzikazi Mutima waririmbye muri Sebeya Band na Neptunez Band yinjiye mu muziki

Umuhanzikazi Mutima yinjiranye mu muziki indirimbo yakomoye ku musore wamwanze kubera amabwire

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "BAZAVUGA" Y'UMUHANZIKAZI MUTIMA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND